• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, June 4, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubuzima

“Green Party yasesenguye impinduka ku biciro bya Mituweli byateje impaka”

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
March 21, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Komiseri Mukuru wa Green Party, Hon. Mugisha Alexis, yatangaje ko ishyaka riri gukora ubusesenguzi ku biciro bishya by’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), nyuma y’uko iyi gahunda imaze iminsi ivugisha benshi mu Rwanda.

Hon. Mugisha yabigarutseho ku wa 21 Werurwe 2026 mu karere ka Nyaruguru, aho hasozwaga inama n’amahugurwa y’abarwanashyaka. Yagize ati: “Ntitwihutira kuvuga ngo iyi gahunda ibangamye cyangwa ngo twihutire gutanga ibisubizo bitarasesengurwa. Tubanza gukora isesengura ryimbitse.”

Hon Alex Mugisha Komiseri mu ishyaka DGPR

Ishyaka rya Green Party rivuga ko rikorwa isesengura ry’ibintu birimo ubushobozi bwo guhaha ku muturage, impuzandengo y’umusanzu wari usanzweho n’uwari mushya, ndetse n’ingaruka z’ibiciro bishya ku bukungu bw’igihugu. Mugisha Alexis yavuze ko ibi byose bizarebwa ku munzani kugira ngo harebwe niba ibihari bishya bizatanga umusaruro uruta ibyari bisanzwe.

Yavuze ko nyuma yo gukora isesengura, aribwo bazamenyesha itangazamakuru cyangwa Guverinoma ibyavuye mu bushakashatsi, maze abaturage babone ibisubizo bifatika. Yavuze ati: “Amata yabyara amavuta: icyifuzo cyacu kizatangwa mu buryo bufite umumaro ku baturage.”

Ku itariki ya 16 Gashyantare 2026, iteka rya Minisitiri w’Intebe ryashyizeho ingano y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, aho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa mbere azajya atanga Frw 4,000 kuri buri muntu ku mwaka, hiyongereyeho amafaranga yishyurwa na Leta. Ibiciro by’umusanzu ku bandi banyamuryango byagiye byiyongera bitewe n’urwego rwabo:

  • Rwego rwa kabiri: Frw 3,000 ku mwaka + Frw 1,000 na Leta
  • Rwego rwa gatatu: Frw 5,000 ku mwaka
  • Rwego rwa kane: Frw 8,000 ku mwaka
  • Rwego rwa gatanu: Frw 20,000 ku mwaka

Impinduka z’ibi biciro zashegeshe benshi, ariko Green Party iravuga ko isesengura ryimbitse ariryo rizatanga igisubizo kiza kandi kinyuranye n’ibitekerezo by’abaturage.

Hon. Mugisha Alexis asobanura ko gukurikiza ubu buryo bizafasha abaturage kumenya neza uburyo umusanzu ubyara inyungu, kandi bikazatuma gahunda ya Mutuelle de Santé ikomeza kugirira akamaro umuryango mugari w’u Rwanda.

Previous Post

Abakinnyi b’Abayisilamu ba APR FC bizihije Umunsi wa Eid al-Fitr – Amafoto

Next Post

Element Eleeeh yageze muri Uganda aho ari butaramire kuri uyu munsi

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

Ebola yongeye kwaduka muri DR Congo iri koreka imbaga

Ebola yongeye kwaduka muri DR Congo iri koreka imbaga

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Africa Centres for Disease Control and Prevention yatangaje ko icyorezo gishya cya Ebola cyadutse mu burasirazuba bwa Democratic Republic of...

Gukora imibonano mpuzabitsina kabiri mu Cyumweru birinda ibyago byo kurwara kanseri

Gukora imibonano mpuzabitsina kabiri mu Cyumweru birinda ibyago byo kurwara kanseri

by Alex RUKUNDO
3 weeks ago

Igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina iyo gikozwe neza kandi cyitondewe uretse kuba gitanga ibyishimo bigira n’inyungu nyinshi ababikora zirimo kugira...

Next Post
Element Eleeeh yageze muri Uganda aho ari butaramire kuri uyu munsi

Element Eleeeh yageze muri Uganda aho ari butaramire kuri uyu munsi

Biyoroheye, APR FC yongeye gufata umwanya wa mbere itsinze Amagaju FC

Biyoroheye, APR FC yongeye gufata umwanya wa mbere itsinze Amagaju FC

Nyuma yo kwanga gushyingiranwa Yatewe urushinge rurimo virusi itera SIDA

Nyuma yo kwanga gushyingiranwa Yatewe urushinge rurimo virusi itera SIDA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.