Umunyamakuru ubarizwa mu gisata cy’imyidagaduro Flavia Namulindwa garutse ku bihe bye byo mu mashuri yisumbuye, yanatangaje ko yigeze kugira umubano na mugenzi we Kasuku, ku munsi wa prom (laever’s party).
Flavia yavuze ko we na Kasuku biganye ku ishuri rimwe, ndetse ko banatambukanye ku itapi iyukuru mu birori byo gusoza amashuri yisumbuye nyuma yo gukora ibizami. Avuga ko icyo gihe bakiri abanyeshuri bishimiye gusoza ibizamini.
Nk’uko Flaviar yabitangaje, ibirori byo gusoza amashuri byari bifite agaciro gakomeye cyane mu gihe cyabo, ni umunsi abanyeshuri baba barategerezanyije amatsiko, mu gihe kingana n’imyaka ine.
Yagize ati: “Uwo munsi wari wihariye kuri buri wese. Twakoraga ibirori byacunyuma y’ibizamini by’igihembwe cya gatatu. Ubuzima bw’ishuri bwari bushimishije kandi cyane. Sinzi ibyo aba bana b’ubu baba bishimira?”

Flaviar yakomeje anenga uko ibirori by’abanyeshuri b’ubu bikorwa, avuga ko bitakigaragaramo ibyishimo nyabyo byarangaga ibihe byabo. Yavuze ko ibintu by’ubu bisigaye byibanda ku mafaranga, kwiyerekana, imodoka no kugaragaza ubuzima bwuzuye ubukire aho kwishimira kwishimira intambwe bateye.
Yongeyeho ati: “Iby’ubu byose bishingiye ku mafaranga. No kwigaragaza ko afite amafaranga, imodoka n’ibindi nk’ibyo. Ariko twe twajyaga mu birori twabiteguye ni bura imyaka ine. Hari abanyeshuri babifataga nk’intego, bityo bakiga babishyizeho umwete kugira ngo basoze babone uko bakora ibyo birori.”
Yakomeje avuga ko ibyo birori byitababirwaga gusa n’abanyeshuri barangije, bigatuma biyumva bidasanzwe kandi bikaba nk’igihembo.
Ku munsi w’ibyo birori. Abanyeshuri babishyiragamo imbaraga nyinshi kugira ngo bagaragare neza ku rushaho.









