• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Filime ya Gaël Kamilindi yahatanye mu iserukiramuco muri Nigeria

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 5, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Filime ‘Didy’ ya Gaël Kamilindi uri mu Banyarwanda bamaze kubaka izina muri sinema usanzwe aba mu Busuwisi, ihatanye n’izindi zitandukanye mu iserukiramuco riri kubera muri Nigeria.

Iyi filime ihatanye mu iserukiramuco rya Africa International Film Festival (AFRIFF) riri kuba ku nshuro ya 14. Ryatangiye ku wa 2 Ugushyingo 2025 zikazarangira ku wa 8.

Ihatanye mu cyiciro cya filime mbarankuru cyiswe ‘Documentaries — In Competition (International)’. Ihatanye n’izindi zirimo ‘Lace Relations’ yo muri Autriche yayobowe n’uwitwa Anette Baldauf, Chioma Onyenwe, Joana Adesuwa Reiterer na Katharina Weingartner.

Hari kandi iyitwa ‘Tukki: From Roots To Bayou’ yo mu Bufaransa yayobowe na Vincent Le Gal afatanyije na Alune Wade, ‘Where Two Oceans Meet’ ya Lulu Scott, ‘Nteregu (A Story To Be Sung)’ ya Manuel Loureiro, Roger Mor, ‘Lobito Bound: A Journey To Africa’s New Frontier’ ya Leopold Belanger na ‘The Eyes Of Ghana’ ya Ben Proudfoot.

“Didy” yakozwe na Gaël Kamilindi na Francois-Xavier Destors. Igaruka ku nkuru mpamo ya Gaël Kamilindi wari ufite imyaka itanu gusa ubwo nyina Didy yapfaga.

Gaël Kamilindi yavutse mu 1986 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Busuwisi. Mu 2011 yasoje amasomo ye mu Ishuri Rikuru rya Théâtre Conservatoire National d’Art Dramatique i Paris mu Bufaransa.

Yakoranye n’abayobozi ba filime bakomeye barimo Bob Wilson, Jean-Pierre Vincent, Krzysztof Warlikowski, Mélanie Laurent na Denis Podalydès.

Mu 2017 yinjiye muri La Comédie-Française, imwe mu nzu zikomeye z’ikinamico mu Bufaransa. Uretse gukina filime, ijwi rye ryifashishwa mu mishinga itandukanye ya Gallimard, Radio France, Philharmonie de Paris ndetse na filime mbarankuru zitandukanye.

Amaze gukora filime zitandukanye zirimo iyitwa “Taxi Moto” izajya hanze mu 2026, “Didy’ yo mu 2024 yakoze afatanyije na François-Xavier Destors, “Les Resquilleurs” yo mu 2025, “Freedom’’ nayo yo mu 2024 n’izindi.

Mu gukina yagaragaye muri filime zirimo “Looking She Said I Forget” ya Naomi Pacifique, “L’Oiseau blanc” ya Mathieu Epiney na “Night Shift’’ ya Kayije Kagame na Hugo Radi zo mu 2023.

Previous Post

I Kigali hagiye kubera iserukiramuco ry’ubuhanzi rizahuza abo mu Karere

Next Post

Alex Muhangi yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Abanyarwenya bo muri Uganda (TUCA)

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Alex Muhangi yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Abanyarwenya bo muri Uganda (TUCA)

Alex Muhangi yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Abanyarwenya bo muri Uganda (TUCA)

Element na Kizz Daniel bagiye guhurira mu gitaramo, Suède

Element na Kizz Daniel bagiye guhurira mu gitaramo, Suède

Bruce The 1St agiye gushyira hanze Album ye ya mbere yahurijemo Juno Kizigenza, Kenny Sol, Ariel

Bruce The 1St agiye gushyira hanze Album ye ya mbere yahurijemo Juno Kizigenza, Kenny Sol, Ariel

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.