• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, June 5, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubuzima

Dore bimwe mu bimetso biranga indwara ya infections ku bagore

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
March 17, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Ubwandu bw’imyanya ndangagitsina y’umugore (Les vaginites et infections vaginales) ni ukwangirika kw’iyo myanya ndetse ikaba yanabyimba bitewe n’impamvu zinyuranye cyane cyane udukoko dutandukanye umugore ashobora gukura ahantu hatandukanye.

Ubu bwandu bushobora guterwa n’isuku nke, kuba umugore cyangwa umukobwa yabwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, n’ahandi.

Urubuga Doctissimo dukesha iyi nkuru, rutangaza ko amazi ya Piscine yanduye nayo ashobora gutuma umugore cyangwa umukobwa yandura ubu burwayi.

’Infections vaginales’ zirangwa n’iki?

Ikimenyetso nyamukuru kiranga iyi ndwara ni ururenda rudasanzwe ruturuka mu gitsina cy’umugore. Bitewe n’ubwoko bw’udukoko twateye ubwo burwayi, urwo rurenda rushobora kugira amabara atandukanye, nkaho ushobora kubona ari umweru, umuhondo,….

Mu bindi bimenyetso twavugamo:

– Kugira uburyaryate mu gitsina
– Ububabare bukabije
– Kumva wokerwa mu gitsina
– Ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
– Kujya kunyara ukababara
– Kubyimba kwa bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina by’inyuma

Ese iyi ndwara isuzumwa ite?

Muganga w’inzobere mu kuvura indwara zifata imyanya ndangagitsina niwe usuzuma iyi ndwara, aho afata rwa rurenda akarupima kugira ngo arebe impamvu yabiteye.

Ese ubu burwayi buravurwa ?

Yego iravurwa igakira. Ni byiza ko iyo ubonye bimwe muri bya bimenyetso twabonye haruguru, ugomba kwihutira kujya kwa muganga, bakareba impamvu yabiteye, ubundi bakakuvura. Si byiza kwivurisha imiti iyo ariyo yose mu gihe utagiye kwa muganga ngo barebe impamvu igutera ubu burwayi ndetse banakwandikire imiti yabugenewe.

Inama abagore n’abakobwa bagirwa n’abahanga mu by’ubuzima

– Gukaraba inshuro 1 cyangwa 2 ku munsi
– Kwirinda gukoresha isabune bakaraba mu gitsina
– Kumutsa igitsina nyuma yo kwiyuhagira (Bien sécher la vulve après chaque toilette)
– Kudakomeza kwambara imyambaro y’imbere igihe yatose.
– Gukoresha agakingirizo iteka igihe umukobwa cyangwa umugore agirana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye.

– Mu gihe cy’imihango, umugore cyangwa umukobwa, aba agomba guhindura kenshi ibikoresho akoresha byo kwisukura.

– Mu gihe avuye mu bwiherero, umugore cyangwa umukobwa asabwa kwihanagura aganisha inyuma kugira ngo umwanda utava mu kibuno ujya mu gitsina (Aux toilettes, s’essuyer d’avant en arrière pour éviter de ramener les germes de l’anus vers le vagin).

– Kwirinda imyambaro ifatira cyane.
– Kwanika imyenda y’imbere ahantu hava izuba ndetse ikanaterwa ipasi.

Previous Post

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Doja Cat yamaze gushira

Next Post

Uganda: Abahanzi bishimiye itegeko rya copyright ryemejwe

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

Ebola yongeye kwaduka muri DR Congo iri koreka imbaga

Ebola yongeye kwaduka muri DR Congo iri koreka imbaga

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Africa Centres for Disease Control and Prevention yatangaje ko icyorezo gishya cya Ebola cyadutse mu burasirazuba bwa Democratic Republic of...

Gukora imibonano mpuzabitsina kabiri mu Cyumweru birinda ibyago byo kurwara kanseri

Gukora imibonano mpuzabitsina kabiri mu Cyumweru birinda ibyago byo kurwara kanseri

by Alex RUKUNDO
4 weeks ago

Igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina iyo gikozwe neza kandi cyitondewe uretse kuba gitanga ibyishimo bigira n’inyungu nyinshi ababikora zirimo kugira...

Next Post
Uganda: Abahanzi bishimiye itegeko rya copyright ryemejwe

Uganda: Abahanzi bishimiye itegeko rya copyright ryemejwe

Zari Hassan yahakanye ibihuha bimaze iminsi bikwirakwizwa

Zari Hassan yahakanye ibihuha bimaze iminsi bikwirakwizwa

“Ku rubyiniro si mu rusengero” – Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah

"Ku rubyiniro si mu rusengero" - Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.