Umuhanzi kaba n’umuwanditse w’indirimbo, Andrew Ojjambo wamamaye nka Daddy Andre, yateye indi ntambwe ikomeye mu rukundo nyuma yo gusura ababyeyib’umukunzi we, Sylivia Nandera Suubi, mu muhango wo kwiyerekana mu muryango, n’umuhango wa garagarayemo ibyishimo n’akanyamuneza.
Uyu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 07 Gashyantare, mu gace ka Busia, nyuma y’Icyumweru kimwe aba bombi bavuye kwiyerekana iwabi wa Andrew Ojjambo n’umuhango wabereye i Bulindo.
Mu gusoza (Kwanjula) umuhango wa kabiri w’ingenzi mu mategeko gakondo angina ubukwe, ukurikira umuhango wo gufata irembo (kukyala), kandi uyu muhango usanzwe ubanziriza gusezerana imbere y’Imana.
Nubwo aba bombi bataratangaza itariki nyir’izina y’ubukwe bwabo, abafana n’inshuti zabo bakomeje gutegerezanya n’amatsiko menshi.
Muri uwo muhango, Daddy Andre yiyeretse ku mugaragaro umuryango wa Sylivia Suubi, anamwambika impeta, nk’ikimenyetso cy’indi ntambwe ikomeye mu mubano wabo.
Ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro, birimo John Blaq, Spice Diana, Winnie Nwagi, itsinda rya B2C Entertainment na Bebe Cool, banasusurukije abari bitabiriye uyu muhango.
Daddy Andre na Sylivia Suubi, baze kugira ishya n’ihirwe muri uru rugendo barimo rwo kubana.










