Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje inkuru ibabaje y’abantu babiri bahitanywe n’impanuka yabereye ku munsi wa mbere w’iri siganwa rizenguruka igihugu. Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, ku munsi hatangizwaga ku mugaragaro iri...
Umunya-Israel, Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Nice Métropole Côte d’Azur (NSN), ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda katangiriye i Rukomo mu karere ka Gicumbi gasorezwa i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 173,6. Iri siganwa riri...
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Confederation of African Football (CAF), yemeje ko imikino ya ¼ cya CAF Champions League izakinwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya VAR, ririmo no kuzakoreshwa bwa mbere kuri Stade Amahoro nyuma y’igeragezwa ryayo ryari riherutse kuba...
Umunyezamu wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Kimenyi Yves, yasezeye burundu gukina nk’uwabigize umwuga afite imyaka 34, ariko ahita atangaza umushinga mushya yise Beyond 90. Uyu mushinga ugamije gufasha abakinnyi gutekereza ku buzima bwabo burenze iminota 90...
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo hatangire irushanwa rya Tour du Rwanda 2026, imyidagaduro na yo yamaze gufata indi ntera. Abategura “Tour du Rwanda Festivals” batangaje urutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abazitabira iri rushanwa, ibintu byamaze kuzamura amarangamutima y’abakunzi b’umuziki...
Ibyamamare mu mukino w’iteramakofe Mike Tyson na Floyd Mayweather biteganyijwe ko bazakina umukino w’imurika muri DR Congo mu kwezi kwa Mata(4) nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The Ring Magazine. MikeCoppinger umwe mu banyamakuru bazwi b’umukino wa w’iteramakofe yatangaje muri icyo...
Urwego rw’itangazamakuru rya siporo mu Rwanda ruri mu bihe bikomeye, nyuma y’intambara y’amagambo yahuje Imfurayacu Jean Luc wa B&B FM Kigali na Musangamfura Christian uzwi nka ‘Lorenzo’ wa SK FM. Byose byakomotse ku itangazo rya Rayon Sports ryamagana...
Impaka zikomeje kuzamuka mu muryango wa Rayon Sports nyuma y’itangazo ryayo rihinyuza amakuru yatangajwe na Rugaju Reagan ku bijyanye n’itandukana rya Serumogo Ali n’iyi kipe. Byose byakomotse ku kiganiro “Urubuga rw’Imikino” cyatambutse ku wa 12 Gashyantare 2026 kuri...
Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda igeze aharyoshye, ikibazo cy’amatara yo kuri Kigali Pelé Stadium cyongeye kuzamura impaka, giteza impinduka zitunguranye mu ngengabihe y’imikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru. Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yatangaje ko hari...
Adil Erradi Mohammed watoje ikipe ya APR FC na Julien Mette watoje Rayon Sports, bari mu basabye gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko rimaze...