• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

Bwongereza: Abagang bari mu myigaragambyo ishobora kuzamara igihe

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
July 8, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Kuri uyu wa Kabiri, ishyirahamwe ry’abakozi mu Bwongereza ryatangaje ko abaganga bagiye mu myigaragambyo, bikaba byateje impungenge ku mikorere y’ibitaro bya Leta. Ibi bibaye mu gihe Guverinoma yari imaze gutangaza ko yatangiye kunoza serivisi z’ubuvuzi.

Aba baganga, bamenyerewe nka ba resident doctors, bafashe icyemezo cyo kwigaragambya nyuma y’uko Guverinoma itangaje ko igiye kugabanyaho 5.4% by’umushahara bahabwa. Nyamara bo bavuga ko badashobora kwemera iryo gabanywa, ko ahubwo bakwiye byibura kongererwa 29% kugira ngo umushahara wabo ugaruke ku rwego wariho mbere y’izamuka rikabije ry’ibiciro.

Umwaka ushize, aba baganga bari bemerewe izamuka rya 22% rizashyirwa mu bikorwa hagati ya 2023 na 2025, bikaba byaratumye bahagarika imyigaragambyo yari imaze igihe ibangamiye serivisi z’ubuvuzi. Gusa baracyavuga ko ibyo bidahagije, kuko amafaranga bakorera atajyanye n’igihe barimo, ndetse n’imihindagurikire y’ubukungu yibasiye Isi.

Abaganga babwiye ibiro ntaramakuru Reuters  ko batakwemera ko umushahara wabo ugabanukaho 5.4% ugereranyije n’uko mu 2008 byari byifashe.

Amategeko y’imyigaragambyo ateganya ko uburenganzira bw’abaganga bwo kwigaragambya bushobora kugeza muri Mutarama 2026. Ariko, ishyirahamwe BMA rivuga ko hakiri amahirwe y’uko iyo myigaragambyo yahagarikwa, hagakorwa ibiganiro n’inzego birebwa.

Imodoka itwara abarwayi mu Bwongereza

Guverinoma yo ikomeza kwitwaza ingamba zayo zo kugabanya ikoreshwa ry’ingengo y’imari, ivuga ko bitayemerera kongera imishahara ku rugero aba baganga bifuza. Ibi bibaye nyuma y’uko Guverinoma iherutse kugaruka ku cyemezo cyo kugabanya ingengo y’imari y’ubufasha ku batishoboye, ndetse hakaba haratanzwe n’impuruza ko ubukungu bushobora kuzamuka gahoro kurusha uko byari byitezwe.

Nubwo bitwa “abaganga bato,” aba ni abaganga bize amashuri menshi kandi bafite uburambe. Bagize 25% by’abakozi bose mu rwego rw’ubuvuzi mu Bwongereza.

Ihuriro ry’abayobora ibitaro bya Leta, NHS Employers, ryatangaje ko iyi myigaragambyo ishobora gutuma “imirimo ibarirwa mu bihumbi” idakorwa, bishobora no gutera ikibazo gikomeye ku barwayi, ndetse n’itangwa rya serivisi.

Iyi myigaragambyo ije mu gihe Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer itangiye kugaragaza ubushake bwo kuvugurura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (NHS), cyari cyarashegeshwe n’ibibazo mu myaka myinshi ishize.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko iyi myigaragambyo iteye impungenge, kandi ko Minisitiri w’Ubuzima Wes Streeting yifuza kugirana ibiganiro n’abo bakozi bo kwa muganga kugira ngo baganire ku buryo bwo kuzamura imishahara n’imiterere y’akazi, bityo iyi myigaragambyo ikaba yahagarikwa.

Impinga

Previous Post

Umwami Charles III ari tegura kwakira Perezida Macron

Next Post

Ibiganiro by’amahoro muri Gaza bikomeje kugenda biguru ntege

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Next Post
Israel yakajije ibitero muri Gaza mbere y’imishyikirano i Washington

Ibiganiro by’amahoro muri Gaza bikomeje kugenda biguru ntege

Itegeko ririnda amakuru bwite mu Rwanda: Menya icyo rivuga n’Uburenganzira bwawe

Itegeko ririnda amakuru bwite mu Rwanda: Menya icyo rivuga n’Uburenganzira bwawe

Gaza: Ubushobozi bwo kuvura abakomerekeye mu bitero bya Isreal bukomeje kuba ingorabahizi

Gaza: Ubushobozi bwo kuvura abakomerekeye mu bitero bya Isreal bukomeje kuba ingorabahizi

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.