• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 25, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Bruce Melodie yagaragarije Perezida Paul Kagame ikibazo cya monetization ku bakoresha imbuga nkoranyambaga

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
February 6, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20, umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje ikibazo gikomeye gihangayikishije urubyiruko n’abakora ibihangano mu Rwanda, kijyanye no kuba imbuga nkoranyambaga nyinshi bakoresha zidatanga amahirwe yo kubyaza umusaruro ibikorwa byabo.

Bruce Melodie yavuze ko nubwo urubyiruko ruri ku rwego rushimishije mu guhanga no gukoresha ikoranabuhanga, imbogamizi yo kubura monetization ituma imbaraga bashyiramo zitagira umusaruro w’amafaranga, bigatuma hari abagerageza gushakira amahirwe hanze y’igihugu.

Agaruka kuri icyo kibazo, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabajije impamvu Umunyarwanda asabwa guhindura ubwenegihugu cyangwa aho abarizwa kugira ngo abashe kubyaza inyungu imbuga nkoranyambaga akoresha, agaragaza ko ari ikibazo gikwiye gushakirwa igisubizo kirambye.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasobanuye ko hari ibisabwa by’ingenzi bitatu kugira ngo igihugu cyemererwe kugira inyungu ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo birimo amategeko arengera umutungo mu by’ubwenge, gahunda zisobanutse zijyanye n’imisoro, ndetse n’uburyo bwizewe bwo kwishyurana.

Yanagarutse ku kibazo cy’ingano y’amafaranga aturuka mu kwamamaza, avuga ko kugira ngo imbuga nkoranyambaga zemere igihugu gutangira kungukira ku bikorwa by’abakoresha bazo, bisaba nibura hagati y’amadolari ibihumbi 500 na miliyoni imwe ku kwezi atangwa mu kwamamaza.

Minisitiri Ingabire yavuze ko u Rwanda rumaze kuzuza ibisabwa ku rwego rwa Leta, ibisigaye ari ugukangurira ibigo bikorera mu gihugu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza, bityo hakabaho umusaruro ufitiye inyungu n’igihugu, abahanzi n’abakora ibihangano bitandukanye.

Yashimangiye ko iyo gahunda nitangira gushyirwa mu bikorwa izafasha guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, by’umwihariko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhanga no gucuruza ibitekerezo n’ibihangano byabyo.

Previous Post

Princess Lover ategerejwe i Kigali ku munsi w’abakundana

Next Post

Davido yatangaje ko ashobora kurekera kongera guhatana mu bihembo bya grammy

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Patient Bizimana agarukanye “Agakiza” i Kigali

Patient Bizimana agarukanye “Agakiza” i Kigali

by MUNYANKINDI Alphonse
33 minutes ago

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, ari mu myiteguro yo kumurikira album ye nshya i Kigali, nyuma...

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Igihe kirihuta ku bakunzi ba muzika ya Rumba bagikunda kumva indirimbo nka 'Chacun pour soi', 'Show me the way' cyangwa...

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

by Alex RUKUNDO
3 days ago

Umuhanzi w’icyamamare mu Burundi, Sat-B, yemeje ku mugaragaro ko yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye igihe kinini, Belle 9ice (Ingabire...

Next Post
Davido yatangaje ko ashobora kurekera kongera guhatana mu bihembo bya grammy

Davido yatangaje ko ashobora kurekera kongera guhatana mu bihembo bya grammy

Dianah Skys yashyinguwe Namayumba ejo

Dianah Skys yashyinguwe Namayumba ejo

John Blaq: Indirimbo zanjye zakera sinyizifiteho uburenganzira, ariko ntacyo bitwaye

John Blaq: Indirimbo zanjye zakera sinyizifiteho uburenganzira, ariko ntacyo bitwaye

Patient Bizimana agarukanye “Agakiza” i Kigali
Imyidagaduro

Patient Bizimana agarukanye “Agakiza” i Kigali

by MUNYANKINDI Alphonse
April 25, 2026
Umugore yatewe inda n’abagabo babiri icyarimwe, siyanse ibivugaho iki?
Mu mahanga

Umugore yatewe inda n’abagabo babiri icyarimwe, siyanse ibivugaho iki?

by MUNYANKINDI Alphonse
April 25, 2026
Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto
Uncategorized

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye
Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.