• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 25, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Album ya Morgan Wallen yaciye agahigo

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
August 11, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A

Umuhanzi w’icyamamare w’Umunyamerika Morgan Wallen yongeye kwicara ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard 200 ku nshuro ya 10, nubwo atari ibyumweru bikurikiranye byose.

Abikesha album ye nshya ‘I’m the Problem’ Nk’uko bitangazwa na Luminate, mu cyumweru cyarangiye ku wa 7 Kanama, iyi album yumviswe n’abasaga 136,000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo yagabanutseho 5% ugereranyije n’icyumweru cyabanje.

Nk’indirimbo ya I’m the Problem yabaye iya mbere bwa mbere ku itariki ya 31 Gicurasi 2025, imara ibyumweru umunani bya mbere ku isonga, iza kumanuka iminsi mike, hanyuma isubira ku mwanya wa mbere mu byumweru bibiri bishize.

Mu indirimbo icumi za mbere ku rutonde rushya, harimo n’abandi bahanzi bageze ku manota yo hejuru mu mateka yabo. Reneé Rapp yinjiye bwa mbere mu myanya 10 ya mbere n’album ye BITE ME, naho itsinda rya $uicideBoy$ rigeraho bwa mbere n’album yabo THY KINGDOM COME. Umuraperi Yeat we yageze ku mwanya wa gatandatu yinjira muri iri tsinda.

Urutonde rwa Billboard 200 rugaragaza album zikunzwe cyane muri Amerika buri cyumweru, rugashingira ku igurishwa ry’izo album, kumvwa no kurebwa ku izo indirimb kuri murandasi, no kugurisha indirimbo ku giti cyazo.

Amakuru mashya aherutse gutangazwa na billboard avuga ko, ama-unit ibihumbi 131 muri ayo 136,000 Wallen yabonye yavuye mu gukurikirwa ku mbuga zemewe (SEA), bingana na miliyoni 172.27 z’indirimbo ze, ibi bikamushyira ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Top Streaming Albums ku nshuro ya 11.

Ama-unit ibihumbi bine yavuye mu kugurisha album (hagabanutseho 5%), naho igihumbi cyavuye mu kugurishwa ku indirimbo ku giti cyazo.

Morgan Wallen ubu afite amateka akomeye ku rutonde rwa Billboard 200, kuko album ze eshatu zose (I’m the Problem, One Thing at a Time, na Dangerous: The Double Album) zimaze ibyumweru 39 ku mwanya wa mbere. Anganya umwanya na Elton John mu bahanzi b’abagabo bamaze igihe kinini ku isonga, inyuma ya Elvis Presley (ibyumweru 67), Garth Brooks (52) na Michael Jackson (51). Ku rwego rw’isi yose, The Beatles nibo ba mbere bamaze ibyumweru 132 ku isonga.

Uretse Wallen, abahanzi batandatu gusa nibo bafite album eshatu zose zimaze nibura ibyumweru 10 ku mwanya wa mbere.

Abo barimo The Beatles na Elvis Presley bafite enye, Whitney Houston, The Kingston Trio, Taylor Swift na Wallen bafite eshatu. Wallen kandi ni we muhanzi wenyine wabigezeho n’album eshatu zikurikiranye.

Mu bindi byamamare bikiri mu icumi ba mbere:

  • KPop Demon Hunters ukiri ku mwanya wa kabiri, akagera ku ma-unit 100,000, umubare uri hejuru cyane kuva yatangira.
  • BITE ME ya Reneé Rapp yinjira ku mwanya wa gatatu n’ama-unit 64,000, ashishikajwe cyane n’ubwinshi bwa vinyle na CD zasinyewe.
  • THY KINGDOM COME ya $uicideBoy$ iri ku mwanya wa kane n’ama-unit 57,000.
  • SWAG ya Justin Bieber ikomeza ku mwanya wa gatanu (44,000), naho You’ll Be Alright, Kid ya Alex Warren izamuka ku mwanya wa gatandatu.
  • One Thing at a Time ya Wallen isubira ku myanya ya mbere, iva ku mwanya wa 11 igera ku wa karindwi.
  • SOS ya SZA izamuka ku mwanya wa munani, DANGEROUS SUMMER ya Yeat ijya ku mwanya wa cyenda, naho Short n’ Sweet ya Sabrina Carpenter isubira ku mwanya wa icumi 10.

Luminate, itanga amakuru ku rutonde rwa Billboard, ivuga ko buri cyumweru igenzura neza amakuru yose atangwa kugira ngo harebwe ko ari ayo kwizerwa, mbere yo gukora urutonde rwa nyuma.

Impinga

Previous Post

Nel Ngabo yatanze ibyishimo I Muhanga

Next Post

Spice Diana Asaba Abahanzi Kumenya Agaciro k’Umuryango

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
22 hours ago

Igihe kirihuta ku bakunzi ba muzika ya Rumba bagikunda kumva indirimbo nka 'Chacun pour soi', 'Show me the way' cyangwa...

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

by Alex RUKUNDO
3 days ago

Umuhanzi w’icyamamare mu Burundi, Sat-B, yemeje ku mugaragaro ko yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye igihe kinini, Belle 9ice (Ingabire...

Miss Mutesi Jolly yatashye inzu y’akataraboneka yujuje i Kigali

Miss Mutesi Jolly yatashye inzu y’akataraboneka yujuje i Kigali

by Alex RUKUNDO
3 days ago

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yashyize ahagaragara amashusho y’iminota itanu n’amasegonda 38’ agaragaza inzu ye nshya aherutse kuzuza i...

Next Post
Spice Diana Asaba Abahanzi Kumenya Agaciro k’Umuryango

Spice Diana Asaba Abahanzi Kumenya Agaciro k’Umuryango

Bwiza ari mu myiteguro yo kwitabira ibitaramo byo hanze

Bwiza ari mu myiteguro yo kwitabira ibitaramo byo hanze

Umuhanga mu bisigaramatongo arifuza ko ibuye rya “meteorite” ryavuye kuri Mars ryagarurwa muri Niger

Umuhanga mu bisigaramatongo arifuza ko ibuye rya “meteorite” ryavuye kuri Mars ryagarurwa muri Niger

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto
Uncategorized

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye
Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka
Imikino

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027
Uncategorized

Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027

by Alex RUKUNDO
April 24, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.