• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Alarm Ministries yategereje igitaramo gisoza umwaka

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 27, 2025
Reading Time: 1 min read
A A

Alarm Ministries, imaze imyaka 26 ikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, iritegura kwakira abakunzi bayo mu gitaramo kigamije gusoza umwaka bashima Imana ku bw’ibyo yabakoreye.

Iki gitaramo kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali, cyahawe izina “Iyo Niyo Data”. Amatike yo kwinjira yashyizwe ku byiciro bitandukanye birimo 10.000 Frw, 20.000 Frw, 25.000 Frw na 50.000 Frw, bitewe n’aho umuntu yifuza kwicara.

Mu kiganiro Alarm Ministries yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025, Serugo Benjamin (Ben), umwe mu baririmbyi b’imena muri iri tsinda akaba n’umwe mu barihagarariye mu mategeko, yasobanuye ko Alarm Ministries yavutse bitewe n’umuhamagaro wihariye wo gukorera Imana.

Yagize ati: “Abatangije Alarm Ministries bari bafite umuhamagaro ukomeye ushingiye ku gusunikwa n’Umwuka w’Imana. Ntibyabaye byoroshye, ariko twashingiraga ku cyo twari twatumwe gukora, twigomwa byinshi kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze.”

Ben yasobanuye ko izina ry’igitaramo “Iyo Niyo Data” rifite igisobanuro gikomeye, aho bagamije kwibutsa abakunzi babo ko Imana ari Se wa bose.

Ati: “Iyo umuntu ategura igitaramo, ahanini ahera ku ndirimbo afite. Dufite indirimbo twise ‘Iyo Niyo Data’, tubona ari umwanya mwiza wo kwibutsa abantu ko Imana ari Data wa twese.”

Alarm Ministries yategereje igitaramo gisoza umwaka

Ku rundi ruhande rw’ababafasha mu itegurwa ry’iki gitaramo, Mugabo Robert wo mu itsinda rya Authentic Events yavuze ko intego yabo ari ugushyigikira amatsinda avuga ubutumwa bwiza bw’Imana kugira ngo akoreshe impano zabo mu murimo wo gukorera Imana.

Nubwo Alarm Ministries imaze imyaka myinshi itegura ibitaramo bitandukanye, abayigize bavuga ko iki gitaramo kizaba gifite umwihariko.

Muhumure Confiance, uri mu bashinzwe gukurikirana imitegurire y’iki gikorwa, yavuze ko abakunzi ba Alarm Ministries bagiye bagaragaza icyifuzo cyo kubona igitaramo kinini cyabo bonyine, bafite umwanya uhagije wo kuririmbana n’iritsinda.

Ati: “Abakunzi bacu batubwiye ko mu bitaramo dukora, akenshi umwanya uba muto bitewe n’uko haba harimo andi matsinda. Bifuje igitaramo cyacu twenyine, kugira ngo badufashe kuramya Imana bisanzuye, kandi bafite igihe gihagije.”

Ben yongeyeho ko n’igitaramo bakoze mu 2022 cyabaye umwanya udasanzwe wo kuramya Imana, aho baririmbye kugeza ubwo bumvise barushye cyane.

Ku bijyanye n’indirimbo zizakoreshwa muri iki gitaramo, Bukuru Cedric, ushinzwe imiririmbire muri Alarm Ministries, yavuze ko bazaririmba indirimbo zizwi kandi zakunzwe, zirimo izo baherutse gushyira hanze ndetse n’izakera.

Yagize ati: “Intego ni uko abazitabira igitaramo baza bazi indirimbo hafi ya zose. Ni yo mpamvu twatangiye gukora ‘live recordings’ kugira ngo indirimbo zirusheho gushimisha abantu, bibe byoroshye kuramya Imana turi kumwe.”

Ushobora kugura amatike( Tickets ) unyuze kuri iyi link, Tickets.authenticevents.rw, ndetse ushobora no kuyasanga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo CHIC, Foursquare. N’abari hanze y’u Rwanda nabo bashobora kugura amatike yo gukurikirana igitaramo kuri 9.9$.

Previous Post

Naramuburiye yanga kumva “ Dr Murangira B.Thierry”

Next Post

Water Sax agiye kumurika album ye nshya “Wazimba”, ishingiye ku mizi ye yo mu Nkombo

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Water Sax agiye kumurika album ye nshya “Wazimba”, ishingiye ku mizi ye yo mu Nkombo

Water Sax agiye kumurika album ye nshya “Wazimba”, ishingiye ku mizi ye yo mu Nkombo

Ross Kana yahuriye mu gitaramo n’abarimo Vinka na Lydia Jazmine

Ross Kana yahuriye mu gitaramo n’abarimo Vinka na Lydia Jazmine

Imiti ya Sida:Urufunguzo rwo kwirinda

Imiti ya Sida:Urufunguzo rwo kwirinda

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.