Abasirikare batatu b’Ingabo za Uganda (UPDF) baguye mu mpanuka y’imodoka yabaye ku wa 28 Nyakanga 2025, mu mujyi wa Bunia, Intara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Iyo mpanuka yabaye ubwo imodoka ya gisirikare barimo yageraga ku kiraro cya Ngando kiri ku muhanda uhuza santere ya Djugu na Masikini, mu gace ka Loranu.
Amakuru atangwa n’abashinzwe umutekano muri ako karere avuga ko impanuka yatewe n’ikiraro cyari cyangiritse cyane, bityo imodoka ikagwa mu uruzi ruri munsi yacyo. Uretse abasirikare batatu bahasize ubuzima, abandi benshi bakomerekeye muri iyo mpanuka, bamwe bikwa ko bakomeretse bikabije.
Abaguye muri iyo mpanuka ndetse n’abakomeretse bahise bajyanwa ku butaka bwa Uganda banyujijwe mu gace ka Nebbi ko mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Uganda, ahari ibitaro byihariye bivura abasirikare.
Amakuru dukesha Mediacongo na Daily Monitor avuga ko abo basirikare bari mu bikorwa bya gisirikare bizwi nka Operation Shujaa, byatangijwe mu Ugushyingo 2021 ku bufatanye bwa Uganda na Leta ya RDC. Intego y’abo basirikare yari kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF), ushinjwa ibikorwa by’ubwicanyi no guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Mu mwaka wa 2025, ibikorwa bya Operation Shujaa byarakomeje kandi biragurwa, nyuma y’uko ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwemeje ko hari n’indi mitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano w’abaturage, nka CODECO (Cooperative for the Development of Congo), ishinjwa kugaba ibitero ku baturage b’inzirakarengane, gukoresha abana mu gisirikare, no gusahura imitungo y’abaturage.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ibibazo bikigaragara mu bikorwa byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, aho abasirikare b’ibihugu bitandukanye bagikora mu bihe bikomeye, bakahaburira ubuzima kubera intambara, indwara, n’ibindi byago birimo n’impanuka nk’iyi.