• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 3, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ikoranabuhanga

Aba ‘astronauts’ bane bagiye kuzenguruka Ukwezi bwa mbere mu myaka irenga 50

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
March 31, 2026
Reading Time: 2 mins read
A A

Mu gihe isi yose ikomeje gukurikirana iby’ubushakashatsi mu isanzure, itsinda ry’abahanga bane mu by’indege n’isanzure rigiye kwandika amateka mashya mu butumwa bwa Artemis II. Aba bazaba ari abantu ba mbere bagiye kuzenguruka iruhande rw’Ukwezi nyuma y’imyaka irenga 50 ishize habaye ubutumwa bwa Apollo.

Biteganyijwe ko iri tsinda rihaguruka ku wa Gatatu nijoro riva Cape Canaveral muri Florida, rikoresheje icyogajuru cya NASA, mu rugendo ruzafasha kugerageza inzira zizakoreshwa mu kuzongera kumanura abantu ku kwezi mu bihe biri imbere.

Iri tsinda rigizwe n’aba ‘astronauts’ batatu b’ikigo cy’Amerika gishinzwe iby’isanzure (NASA) hamwe n’umwe waturutse muri Canadian Space Agency. Uretse kuba ari abahanga mu bya siyansi n’ubwubatsi bw’indege, bose bafite n’inkuru z’ubuzima bwabo bwite ndetse n’ibintu bidasanzwe bazitwaza muri uru rugendo.

Reid Wiseman – Komanda w’ubu butumwa

Reid Wiseman ni we uyoboye iri tsinda. Yahoze ari umupilote w’indege z’intambara za Amerika mbere yo kuba umu-astronaut wa NASA. Mu 2014 yamaze amezi atandatu kuri International Space Station mu butumwa bwa Expedition 40.

Wiseman w’imyaka 50 afite uburambe bw’imyaka irenga 16 muri NASA. Nubwo akunda cyane kuguruka mu kirere, avuga ko iyo ari hasi ku butaka atinya cyane ahantu harehare.

Ngiri itsinda rya mbere ririmo umwirabura n’umugore bagiye kujya mu kwezi gukora ubushakashatsi

Yavukiye i Baltimore muri Maryland. Mu 2020 yapfushije umugore we azize kanseri, asigara arera abakobwa babo babiri wenyine. Mu rugendo rwa Artemis II azitwaza agatabo gato (notepad) azajya yandikamo ibitekerezo agize ari hafi y’Ukwezi.

Christina Koch – Umugore ugiye kwandika amateka

Christina Koch ni umuhanga mu bugenge (physics) ndetse n’umwubatsi w’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Yabaye umu-astronaut wa NASA mu 2013.

Mu 2019 yamaze iminsi 328 kuri International Space Station, aba umugore wamaze igihe kirekire mu isanzure kurusha abandi. Yanabaye umwe mu bagore bakoze urugendo rwa mbere rw’abagore gusa bagenda mu isanzure.

Christina w’imyaka 47 azahita aba umugore wa mbere uzengurutse Ukwezi. Mu byo azajyana harimo inyandiko yandikiwe n’abantu bo mu muryango we n’inshuti ze, izamufasha kumva ko akiri hafi yabo nubwo azaba ari kure cyane y’isi.

Jeremy Hansen – Umunyakanada wa mbere ugiye ku Kwezi

Jeremy Hansen yahoze ari umupilote w’indege z’intambara za Canada mbere yo kwinjira mu kigo Canadian Space Agency mu 2009.

Nubwo atigeze ajya mu isanzure mbere, yagize uruhare rukomeye mu gutoza aba-astronauts bashya ba NASA. Uru rugendo ruzamugira Umunyakanada wa mbere uzengurutse Ukwezi.

Hansen w’imyaka 50 ni umugabo ufite abana batatu kandi akunda siporo zirimo gutwara ubwato, kuzamuka imisozi no gutwara amagare mu misozi. Mu rugendo azitwaza imikufi ine imeze nk’ukwezi iriho amazina y’umugore we n’abana babo, ndetse n’ibiribwa bifite ikirango cya Canada.

Victor Glover – Umwirabura wa mbere ugiye ku Kwezi

Victor J. Glover ni umupilote w’indege z’intambara winjiye muri NASA mu 2013. Mu 2020 yari umupilote w’icyogajuru SpaceX Crew-1, cyamaze amezi atandatu kuri International Space Station.

Glover w’imyaka 49 yavukiye muri California, arubatse kandi afite abana bane. Uru rugendo ruzamugira umwirabura wa mbere uzengurutse Ukwezi.

Mu byo azitwaza harimo Bibiliya, impeta z’isezerano rye n’umugore we, ndetse n’ibintu yahawe n’umwe mu ba-astronauts bakoze ubutumwa bwa Apollo mu 1969.

Mu butumwa bw’amashusho iri tsinda ryatanze mbere yo guhaguruka, bagaragaje icyizere bafite. Christina yagize ati: “Turiteguye”, Jeremy ati: “Turagiye”, Victor ati: “Ku kwezi”, naho Wiseman asoza agira ati: “Ku bw’abantu bose.”

Previous Post

Ingumi imwe yahinduye burundu ubuzima bw’umugore

Next Post

Celine Dion agarutse ku rubyiniro nyuma y’imyaka ine arwaye indwara idakira

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Next Post
Celine Dion agarutse ku rubyiniro nyuma y’imyaka ine arwaye indwara idakira

Celine Dion agarutse ku rubyiniro nyuma y’imyaka ine arwaye indwara idakira

DR Congo igiye mu gikombe cy’isi bwa mbere mu myaka irenga 50

DR Congo igiye mu gikombe cy’isi bwa mbere mu myaka irenga 50

Turahirwa Moses yakatiwe mu bujurire

Turahirwa Moses yakatiwe mu bujurire

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.