Nyuma y’imyuzure ikomeye kuri uyu wa gatandatu ushize wahitanye abantu basaga 50, muri Amerika mu gace ka Kerr County muri Leta ya Texas. Mura bo, harimo abakobwa 27, bari mu nkambi ya gikirisitu yitwa Camp Mystic, iri ku nkombe z’umugezi wa Guadalupe, baracyari mu baburiwe irengero. Ibikorwa by’ubutabazi bikaba bigikomeje.
Iyi myuzure yatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu ushize, ihurirana n’umunsi mukuru wa “Independence Day” mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umugezi wa Guadalupe wazamutse metero 8 mu gihe kitarenze iminota 45, usenya inzu, uhirika amamodoka n’ibikorwa by’ubukerarugendo, ibi bikaba garagaza ubukana bw’iyo mvura.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kerrville, Dalton Rice, yatangaje ko inkambi ya Camp Mystic yari icumbikiye abakobwa basaga 750. Mu bamaze kubarurwa, 27 ntibaramenya irengero ryabo. Abandi bantu bari batuye hafi y’inkambi na bo bikekwa ko bashobora kuba batembanywe n’umwuzure.
Rice yavuze ko iyo mvura itari isanzwe ati:” Mu gihe gito cyane, umugezi wazamutse ku buryo utatekereza ko haza kuboneka amahirwe yo kurokoka.”
Guverineri wa Texas, Greg Abbott, yavuze ko yabwiye abashinzwe ubutabazi kwitwara nk’aho buri muntu waburiwe irengero yaba akiri muzima, mu rwego rwo kongera icyizere n’ubushake bwo gutabara.
Renee Smajstrla, w’imyaka 9, umwe mu bakobwa bari muri Camp Mystic, abaganga bemeje ko yitabye Imana.
Nyirarume, Shawn Salta, yanditse kuri Facebook agira ati:“ Nubwo bitari ibyo twasabaga mu masengesho yacu, ariko turashima Imana ko yabonetse kandi yari kumwe n’inshuti ze.”

Abashinzwe ubutabazi bakoresheje indege zitagira abapilote (drones), helikoputeri n’imigozi mu gukura abantu mu mazi. Benshi barokowe bari mu biti, abandi bafashe ku nzu zatembanwe n’umwuzure.
Dan Patrick, Visi Guverineri wa Texas, yatangaje ko bafite icyizere ko hari abakiriho ati:“ Bamwe bashobora kuba bari hejuru y’ibiti cyangwa ahantu hatari itumanaho. Turimo gusenga ngo bose baboneke ari bazima.”
Nubwo Ishami ry’Igihugu rishinzwe Iteganyagihe (NWS) ryatanze impuruza y’imyuzure amasaha 12 mbere y’uko umugezi utangira kuzura, bamwe mu baturage bavuga ko nta butumwa babonye kuri telefoni. Matthew Stone, umwe mu baturage ba Kerrville, yagize ati:“ Twari turi mu nzu tungnira tubonye urukuta ruhiritswe n’amazi rutugwaho. Nta tangazo na kimwe ryari ryatuburiye.”
Umucamanza mukuru wa Kerr County, Rob Kelly, yemeje ko nta buryo bwihuse bwo gutanga impuruza buhari, asobanura ko nta n’umwe wari witeze imyuzure.
Imvura nk’iyi ntisanzwe, ariko isanzwe muri Texas no mu tundi duce tw’isi bitewe n’imihindugurikireka y’ibihe. Iteganyagihe rigaragaza ko iminsi y’imvura ikabije yiyongereyeho 20% ugereranyije n’umwaka wa 1900, kandi ubukana bwayo bushobora kwiyongera ku kigero cya 10% mu myaka 10 iri imbere.

Bob Fogarty, umuhanga mu iteganyagihe wa NWS, yavuze ko umuzure wazamutseho metero 6.7 mu masaha abiri gusa hafi ya Camp Mystic, mbere y’uko ibikoresho biyipima binanirwa.
Nyuma y’iyi myuzure, bamwe mu bategetsi n’abanyamakuru banenze ubuyobozi bwa Donald Trump kubera kugabanya ingengo y’imari y’Ikigo gishinzwe iteganyagihe. Ariko abandi bemeza ko NWS yakoze akazi kayo neza, kuko impuruza zatanzwe ku gihe.
Avery Tomasco wa CBS Austin yagize ati:“ Iteganyagihe rya tanze itangazo ryihuse kandi ryatanzwe amasaha 3 mbere y’uko imyuzure ibaho, kandi abantu benshi babimenyeshejwe.”
Barry Adelman, w’imyaka 54, yavuze ko we na nyirakuru w’imyaka 94 n’umwuzukuru we w’imyaka 9, byabaye ngombwa ko bahungira mu gisenge cya etaje ya gatatu nyuma y’uko amazi ateye ku muvuduko ukabije.
Erin Burgess, utuye Ingram, na we yagize ati:“ Njye n’umuhungu wanjye w’imyaka 19 twaraye mu giti . Imvura n’inkuba ni byo byababaje. Imigozi twahawe ni yo yadufashije kurokoka.”
Imiryango iracyashakisha abayo babuze, amafoto yabo akomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Abayobozi bemeza ko ibikorwa byo gutabara bikomeje, nubwo imvura ishobora kongera kugwa.
Austin Dickson, Umuyobozi wa Community Foundation of the Texas Hill Country, yavuze ko barimo gukusanya inkunga.”
Umwanditsi: Alex RUKUNDO