• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

Texas: Abaturage basaga 50 batwawe n’imyuzure

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
July 7, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Nyuma y’imyuzure ikomeye kuri uyu wa gatandatu ushize wahitanye abantu basaga 50, muri Amerika mu gace ka Kerr County muri Leta ya Texas. Mura bo, harimo abakobwa 27, bari mu nkambi ya gikirisitu yitwa Camp Mystic, iri ku nkombe z’umugezi wa Guadalupe, baracyari mu baburiwe irengero. Ibikorwa by’ubutabazi bikaba bigikomeje. 

Iyi myuzure yatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu ushize, ihurirana n’umunsi mukuru wa “Independence Day” mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umugezi wa Guadalupe wazamutse metero 8 mu gihe kitarenze iminota 45, usenya inzu, uhirika amamodoka n’ibikorwa by’ubukerarugendo, ibi bikaba garagaza ubukana bw’iyo mvura.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kerrville, Dalton Rice, yatangaje ko inkambi ya Camp Mystic yari icumbikiye abakobwa basaga 750. Mu bamaze kubarurwa, 27 ntibaramenya irengero ryabo. Abandi bantu bari batuye hafi y’inkambi na bo bikekwa ko bashobora kuba batembanywe n’umwuzure.

Rice yavuze ko iyo mvura itari isanzwe ati:” Mu gihe gito cyane, umugezi wazamutse ku buryo utatekereza ko haza kuboneka amahirwe yo kurokoka.”

Guverineri wa Texas, Greg Abbott, yavuze ko yabwiye abashinzwe ubutabazi kwitwara nk’aho buri muntu waburiwe irengero yaba akiri muzima, mu rwego rwo kongera icyizere n’ubushake bwo gutabara.

Renee Smajstrla, w’imyaka 9, umwe mu bakobwa bari muri Camp Mystic, abaganga bemeje ko yitabye Imana.

Nyirarume, Shawn Salta, yanditse kuri Facebook agira ati:“ Nubwo bitari ibyo twasabaga mu masengesho yacu, ariko turashima Imana ko yabonetse kandi yari kumwe n’inshuti ze.”

Amazu n’imodoka byarengewe n’umwuzure mu gace Kerrville, muri Texas

Abashinzwe ubutabazi bakoresheje indege zitagira abapilote (drones), helikoputeri n’imigozi mu gukura abantu mu mazi. Benshi barokowe bari mu biti, abandi bafashe ku nzu zatembanwe n’umwuzure.

Dan Patrick, Visi Guverineri wa Texas, yatangaje ko bafite icyizere ko hari abakiriho ati:“ Bamwe bashobora kuba bari hejuru y’ibiti cyangwa ahantu hatari  itumanaho. Turimo gusenga ngo bose baboneke ari bazima.”

Nubwo Ishami ry’Igihugu rishinzwe Iteganyagihe (NWS) ryatanze impuruza y’imyuzure amasaha 12 mbere y’uko umugezi utangira kuzura, bamwe mu baturage bavuga ko nta butumwa babonye kuri telefoni. Matthew Stone, umwe mu baturage ba Kerrville, yagize ati:“ Twari turi mu nzu tungnira tubonye urukuta ruhiritswe n’amazi rutugwaho. Nta tangazo na kimwe ryari ryatuburiye.”

Umucamanza mukuru wa Kerr County, Rob Kelly, yemeje ko nta buryo bwihuse bwo gutanga impuruza buhari, asobanura ko nta n’umwe wari witeze imyuzure.

Imvura nk’iyi ntisanzwe, ariko isanzwe muri Texas no mu tundi duce tw’isi bitewe n’imihindugurikireka y’ibihe. Iteganyagihe rigaragaza ko iminsi y’imvura ikabije yiyongereyeho 20% ugereranyije n’umwaka wa 1900, kandi ubukana bwayo bushobora kwiyongera ku kigero cya 10% mu myaka 10 iri imbere.

Ingaruka z’umwuzure wahitanye abantu basaga 50

Bob Fogarty, umuhanga mu iteganyagihe wa NWS, yavuze ko umuzure wazamutseho metero 6.7 mu masaha abiri gusa hafi ya Camp Mystic, mbere y’uko ibikoresho biyipima binanirwa.

Nyuma y’iyi myuzure, bamwe mu bategetsi n’abanyamakuru banenze ubuyobozi bwa Donald Trump kubera kugabanya ingengo y’imari y’Ikigo gishinzwe iteganyagihe. Ariko abandi bemeza ko NWS yakoze akazi kayo neza, kuko impuruza zatanzwe ku gihe.

Avery Tomasco wa CBS Austin yagize ati:“ Iteganyagihe rya tanze itangazo ryihuse kandi ryatanzwe amasaha 3 mbere y’uko imyuzure ibaho, kandi abantu benshi babimenyeshejwe.”

Barry Adelman, w’imyaka 54, yavuze ko we na nyirakuru w’imyaka 94 n’umwuzukuru we w’imyaka 9, byabaye ngombwa ko bahungira mu gisenge cya etaje ya gatatu nyuma y’uko amazi ateye ku muvuduko ukabije.

Erin Burgess, utuye Ingram, na we yagize ati:“ Njye n’umuhungu wanjye w’imyaka 19 twaraye mu giti . Imvura n’inkuba ni byo byababaje. Imigozi twahawe ni yo yadufashije kurokoka.”

Imiryango iracyashakisha abayo babuze, amafoto yabo akomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Abayobozi bemeza ko ibikorwa byo gutabara bikomeje, nubwo imvura ishobora kongera kugwa.

Austin Dickson, Umuyobozi wa Community Foundation of the Texas Hill Country, yavuze ko barimo gukusanya inkunga.”

Impinga

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Share2Tweet1Send
Previous Post

Trump yemeje Itegeko ry’Ingengo y’Imari ritavugwaho rumwe n’abademokarate

Next Post

Donald Trump agiye koherereza amabaruwa ibihugu bisaga 60 ashyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira muri Amerika

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

CAF yongera kwibutsa abayobozi imyitwarire ikwiye mu mikino mpuzamahanga

CAF yongera kwibutsa abayobozi imyitwarire ikwiye mu mikino mpuzamahanga

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo gikomeye cyo guhana Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o,...

Umufaransa wiyitaga inzobere muri hypnose akurikiranyweho ihohotera rikabije rishingiye ku gitsina

Umufaransa wiyitaga inzobere muri hypnose akurikiranyweho ihohotera rikabije rishingiye ku gitsina

by MUNYANKINDI Alphonse
4 days ago

Mu majyepfo y’u Bufaransa, urukiko ruri kuburanisha umugabo w’Umunyafaransa ukekwaho ibyaha bikomeye birimo guha abagore ibiyobyabwenge, kubakoresha ihohotera rishingiye ku...

Sat-B: Urugendo rwo kuva mu bukene bukabije kugera ku kuba isura y’umuziki w’u Burundi

Sat-B: Urugendo rwo kuva mu bukene bukabije kugera ku kuba isura y’umuziki w’u Burundi

by MUNYANKINDI Alphonse
6 days ago

Uyu munsi izina Sat-B riri mu akunzwe cyane mu muziki wo mu karere k’Ibiyaga Bigari, ariko inyuma y’icyo cyubahiro hari...

Next Post
Donald Trump agiye koherereza amabaruwa ibihugu bisaga 60 ashyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira muri Amerika

Donald Trump agiye koherereza amabaruwa ibihugu bisaga 60 ashyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira muri Amerika

Ibiciro by’amazu mu Bwongereza ntibyahindutse muri Kamena

Ibiciro by’amazu mu Bwongereza ntibyahindutse muri Kamena

Iran Yashatse Kwica Abayobozi Bakuru ba Israel Ibinyujije mu basivili

Iran Yashatse Kwica Abayobozi Bakuru ba Israel Ibinyujije mu basivili

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda
Ubuzima

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira
Imyidagaduro

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro
Ubuzima

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone
Ikoranabuhanga

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.