Umunyamakuru akaba n’umu-DJ wo muri Uganda, Sheilah Gashumba, yatangaje ko atazigera ahindura imyitwarire ye cyangwa ngo acike intege kubera amagambo amunenga ku mbuga nkoranyambaga, amushinja kwivanga mu rukundo rw’abandi bagore.
Uyu mwaka wa 2026 watangiye mu buryo budasanzwe kuri Sheilah Gashumba, aho amazina ye yakomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutandukana nabi n’inshuti ze za hafi ndetse n’ibirego bivuga ko yaba “yiba abagabo b’abandi”.

Ibi bitero byatangiye ahanini ku rubuga rwa Snapchat, ariko bidatinze byiyongera no ku zindi mbuga zirimo Instagram. Ku ifoto imwe Sheilah yashyize kuri Instagram, umwe mu bakoresha urwo rubuga witwa irenah81 yamwandikiye ubutumwa bumusaba guhagarika “kwiba abagabo b’abandi”.
Sheilah ntiyacitse intege cyangwa ngo aceceke kuri aya magambo, ahubwo yahisemo kuyasubiza mu buryo bugaragaza ko adatewe ubwoba n’igitutu cy’abamunenga. Mu gisubizo cye, yagaragaje ko atazigera yirinda abasore bamwereka ko bamwifuza, cyane cyane mu gihe na we abiyumvamo.

Yagize ati: “Ikibabaje ni uko ntabizahagarika, igihe cyose bakomeza kunyifuza. Niba bagize amahirwe nkabakunda, nta kintu na kimwe kizahagarika reggae.”
Aya magambo yahise akurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamusobanura nk’umugore wiyemera kandi uharanira ubwisanzure bwe, mu gihe abandi bamushinja kudaha agaciro amarangamutima y’abandi bagore.
Nubwo kunengwa bikomeje, Sheilah Gashumba asa n’uwiyemeje gukomeza kubaho ubuzima bwe uko abyifuza, atitaye ku byavugwa, agaragaza ko atazemera kugenzurwa n’ibitekerezo by’abantu ku rukundo rwe cyangwa ku mibanire ye n’abasore.
Ibi byose bikomeje gushyira Sheilah mu bantu bakomeje kugibwaho impaka muri Uganda no mu karere, aho izina rye rikomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.







