• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Senderi International Hit yasusurukije abaturage ba Nyagatare

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 27, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Mu gihe abandi bahanzi benshi bizihiza isabukuru y’imyaka bamaze mu muziki binyuze mu bitaramo bikomeye bibera i Kigali cyangwa mu mijyi minini, Senderi International Hit yahisemo inzira idasanzwe, kugaruka mu baturage bamukuze no kubataramira aho bari hose mu gihugu.

Kuva yatangira uru rugendo rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, Senderi yagaragaje ko intego ye atari ugutera imbere wenyine, ahubwo ari ugusangira umunezero n’abamushyigikiye kuva kera.

Ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Ibidakwiye nzabivuga’, ‘Aragiye, Ndanyuzwe’, ‘Twaribohoye’, ‘Nta Cash’ n’izindi nyinshi, yataramiye mu murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare.

Senderi ashobora kuba ari we muhanzi wa mbere uzasiga amateka yo gutaramira mu turere twose tw’u Rwanda 

Ku munsi wakurikiyeho, kuwa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025, yakomereje i Ngarama mu Karere ka Gatsibo, aho yasusurukije imbaga y’abakunzi be mu gitaramo cyaranzwe n’ibyishimo, urwenya n’amagambo yuje urukundo rw’igihugu.

Uyu mushinga wo kwizihiza imyaka 20 mu muziki uzamugeza mu turere 12 mu gihugu hose — igikorwa giteye amateka kuko kizaba gitumye aba umuhanzi wa mbere mu Rwanda wigeze gutaramira mu turere twose uko ari 30.

Senderib yabwiye InyaRwanda ati “Nashatse gusubira aho byose byatangiriye. Ntabwo byari ngombwa ko mbikorera i Kigali gusa. Abanyarwanda bose ni bo banjyanye aho ndi uyu munsi, rero ndashaka ko bose babyumva.”

Yongeraho ko iyi gahunda ayifata nk’ “urugendo rwo gushimira Imana n’Abanyarwanda bose bamuhaye urubuga rwo gukoresha impano ye.”

Kuri ubu, nyuma yo gutaramira mu turere 18, aracyateganya gukomereza mu dusigaye 10, aho azasoza urugendo rwe rw’imyaka 20 mu muziki rugamije kugaragaza ko umuziki nyarwanda ushobora kugera kuri buri wese, aho ari hose mu gihugu.

Abanya-Gatsibo baririmbanye na Senderi mu gitaramo cyahinduye umujyi wabo urusengero rw’umunezero 

Mu myaka 20 amaze mu muziki, Senderi Hit yabaye umwe mu bahanzi bafite indirimbo zifite ubutumwa bubaka. Akenshi yagiye akoresha injyana y’Afrobeat n’iza gakondo zifite umudiho wihariye w’u Rwanda.

Yaririmbye kuri ghunda z’Igihugu, abahanzi n’imibereho isanzwe, ari nabyo bituma indirimbo ze zisanga benshi mu buryo bworoshye.

Ati “Iyo ndirimbye, sinshaka gusa ko abantu babyina. Nshaka ko basohoka bafite icyo bungutse. Niba ari uguseka, baba bakize umunaniro. Niba ari indirimbo y’ubutumwa, baba bungutse isomo.”

Uru rugendo rwo kwizihiza imyaka 20 ruzasozwa mu mpera z’umwaka wa 2025, nyuma yo gusura uturere 10 dusigaye. Senderi avuga ko azarangiza ataramye mu gitaramo gikomeye cy’i Kigali, aho azatumira bagenzi be bo mu myaka inyuranye.

Ati “Ndasoza nshimira Imana kuko niyo yampaye impano. Abafana bo ni abanjye burundu. Icyo mbizeza ni uko nzakomeza kubahesha ishema, kandi nkomeza kuririmba ibivuga ku Rwanda n’Abanyarwanda.”

Mu gihe abahanzi benshi bibanda ku gukora indirimbo nshya, Senderi yahisemo gusubira mu mizi, aho umuziki we wakuze. Uru rugendo rwe rw’imyaka 20 ntabwo ari urw’umuhanzi watsinze, ahubwo ni urw’umunyabigwi wemeje ko ubuhanzi bw’ukuri bukorwa ku mutima, si ku rubuga rwa YouTube gusa.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Miss Mutesi Joll ukunzwe mu Rwanda ni muntu iki??

Next Post

Audrey Eckert niwe wegukanye ikamba rya ‘Miss USA 2025’

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
31 minutes ago

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda...

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
22 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Hari filime nshya iri gutegurwa igamije gusubiza mu ndorerwamo y’amateka imwe mu nkuru zibabaje ariko zinagaragaza ubutwari bukomeye bwabereye i...

Next Post
Audrey Eckert niwe wegukanye ikamba rya ‘Miss USA 2025’

Audrey Eckert niwe wegukanye ikamba rya ‘Miss USA 2025’

Ni umuryango wamfashije kwegerana n’Imana- Sarah Sanyu 

Ni umuryango wamfashije kwegerana n'Imana- Sarah Sanyu 

Regina Daniels yavugishije benshi nyuma yo kugura inzu

Regina Daniels yavugishije benshi nyuma yo kugura inzu

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.