Ibyo wamenya kuri Cardi B ku kwibagisha amabere, izuru no kwiteza inshinge ku kibuno
Umuraperikazi w’icyamamare Cardi B akunze kuvuga yeruye ku bijyanye n’ibikorwa byo kwibagisha yihitiyemo (plastic surgery) yakoze mu bihe bitandukanye, akabivuga ashize amanga/atihisha cyangwa ngo abigire ibanga ku bafana be. Uyu muririmbyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Bodak Yellow” yatangiye kwamamara mu 2017. Yagiye akora ibikorwa byo kwihindura ku mubiri we, kandi ntajya...









