Christopher yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi ko ingaruka zigarura ku bana
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Christopher Muneza yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga busaba abantu kujya batekereza kabiri mbere yo gushyira ibitekerezo n’amafoto kuri konti zabo, agaragaza impungenge ku buryo imbuga nkoranyambaga ziri kugira ingaruka ku bana bato. Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Christopher yavuze ko...








