Basomyi bacu muraho kandi murakomeye? Amahoro y’Imana abane na mwe. Mu minsi ishize hari umugore watwandikiye adusaba ko mwamugira inama ku kibazo kimukomereye kandi avuga ko amaranye igihe. Mureke dufatanye kumugira inama.
UBUHAMYA: Nahisemo kubandikira hano kubera inama zitangwa n’abantu b’inyangamugayo bashobora kuba banyura mu bintu bitandukanye. Ntibyari byoroshye gufata iki cyemezo cyo kwandikira hano, ariko banyijeje ko umwirondoro wanjye uzaguma mu ibanga. Iki kibazo nifuza kugishakira igisubizo gikwiye: maze igihe kinini ndyamana n’umugabo w’inshuti y’umugabo wanjye, kandi bakorana.
Nabonye hano haba inama nyinshi zafasha umuntu. Biragoye gufata icyemezo cyo kwandikira Umuseke ariko banyijeje ko bidashoboka ko batangaza amazina yanjye. Ikibazo kinkomereye ni iminsi myinshi maze ndyamana n’umugabo utari uwanjye kandi w’inshuti y’uwanjye kuko bakorana.
Iki kintu kimaze umwaka urenga nkibamo, iyi nshuti y’umugabo wanjye twamenyanye yaje kudusura. Agenda anyereka ubucuti busanzwe buhoro buhoro kugeza andushije imbaraga turaryamana mu ibanga.
Nagize intege nke kenshi yampamagara ngo musange ahantu nkananirwa kwihangana nkagenda tukaryamana ngataha mvuga ko ntazongera ariko umwaka urashize tubikora nka kabiri mu kwezi. Umugabo wanjye nta kintu aramenya habe na madam w’uriya mugabo ntanumwe uducyeka.
Ndi mukuru ariko iki kintu gituma numva meze nk’umwana, nkumva nsuzuguritse ariko kukireka byarananiye. Nubwo yaba abikora neza kurusha umugabo wanjye ariko mbikunda ubwo gusa nyuma nkumva ndigaye cyane isoni zikankora, ariko iminsi yashira nabona appel ye nkananirwa kwihangana neza neza.
Ngerageza gusenga cyane ngo nsabe Imana kubireka bikanga, ntamuntu wundi nabigishamo inama kuko ntamuntu nakwizera pe kuko birakomeye byanansenyera kandi twitegura kubyarana bwa kabiri n’umugabo wanjye nkunda.
Ndabasabye rero, simbazi nanjye ntimunzi, mungire inama wenda muri zo ndabonamo igisubizo kuko nabonye hano haba abantu bafite ibitekerezo byafasha umuntu. Mumbwire icyo nakora ngo mpagarika kuryamana n’uyu mugabo.
Murakoze.