Nyuma y’imyaka igera ku 10 atari mu Rwanda, Miss Kundwa Doriane yagarutse mu Rwanda mu minsi ishize aho yaganiriye n’abandi bari n’abategarugori mu birori byateguwe na Women Foundation Ministries aho yagarutse ku rugendo rwe rwa mbere yo kuba Nyampinga na nyuma y’aho.
Miss Doriane yabigarutseho mu materaniro “Pink Sunday” yabereye muri Kigali Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 04 Mutarama 2026 mu nsanganyamatsiko “Restored to do it again”, akayoborwa na Apôtre Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family Church.
Ni amateraniro yari yateguwe na “Girls Impact Ministry” y’abakobwa babarizwa muri Women Foundation Ministries. Yari agamije kongera gutera abagore n’abakobwa imbaraga ko bashoboye kandi bashobora kongera kubona amahirwe ya kabiri.
Ni amateraniro yari afite insanganyamatsiko y’amagambo ari muri Ezekiyeli 36:26, agira ati “Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.’’

Ubwo yahabwaga umwanya kugira ngo agire ijambo abwira abandi bari n’abategarugori bari bateraniye muri uwo muhuro, Miss Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2025, yabanje gushimira Apotre Mignonne Kabera ku bwo gutegura ayo materaniro akaba ari n’uburyo bwo kumuha ikaze nyuma y’imyaka 10 atagera mu Rwanda.
Ati: “Ndashaka gushimira Apostle [Mignonne] kubera aya mahirwe. Nari maze imyaka 10 ntaza mu Rwanda, kuza nkahurirana n’aya materaniro nk’aya ni ibintu byo kwishimira cyane. Kumara iyo myaka yose utabona umuntu, ni ibisanzwe guterekereza ko yahindutse ariko wanyakiriye nk’umwana mu rugo nk’uko byahoze.”
Avuga ku rugendo rwe rwo kuba Miss Rwanda, Kunda Doriane wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2015 yavuze ko atari yiteze kuba Miss Rwanda ndetse bitari mu nzozi ze cyane ahubwo byaratunguranye, ndetse byatumye atabanza kwiga ikibuga cy’ibyo yari agiyemo.
Ati: “Kujya muri Miss Rwanda ntabwo byari ibintu nasengeye cyane. Ni ibintu byangwiririye. Byari ibintu byaje kumwe umuntu aganira n’inshuti hanyuma bakakubwira ngo ibi wabikora, ndababwira nti tuzareba.”

Akomeza agira ati “Ariko iyo tuzareba ivamo ko inshuti zanjye zihutaga, bahita banyandika mbimenya ku munsi wo kujya mu irushanwa.”
Avuga ko n’ubwo yagiye mu irushanwa atabiteguye, ntabwo byakuyeho imbogamizi yari guhura nazo muri icyo gihe cyane ko yari akiri muto afite imyaka 19 gusa.
Ati: “Ubwo ibyo byose byabaga, Imana ikampa n’umugisha wo kwegukana iryo kamba, ntabwo byakuyeho kugira imbogamizi byazanye kandi zari ziremereye kuko nari muto, icyo gihe nari mfite imyaka 19 gusa.”
Avuga ko yakuriye mu muryango urinzwe cyane, atazi ubuzima bwo hanze ariko umugisha yagize ni uko yatangiye gusengera muri Women Foundation mu mwaka wa 2011 aho buri gihe yasabaga Apotre Mignonne kumusengera mu gihe abona hari ibimugoye.
Miss Kundwa Doriane avuga ko gukurira mu rusengero, mu rugo rusenga, byatumye ashikama abasha guhangana n’imbogamizi yahuraga nazo aho yemeza ko yishingikirije Imana muri byose yakoreraga kugera n’uyu munsi. Miss Kundwa agarutse mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire atuye muri Canada. Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, yahuye na bamwe mu babaye Nyampinga w’u Rwanda barimo Miss Nishimwe Naomie na Miss Muheto Divine na Miss Akiwacu Colombe.







