Mamideb yashimiye umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Tracy Melon avuga ko afaite impano ikomeye, yavuze ko uyu muhanzi afite ubuhanga buhambaye mu bihangano bye, yongeye ko yamaze kumwigarurira mundirimbo zigiye zitandukanye kandi ko amushimira bikuye ku mutima.
Mamideb amaze igihe agaragaza urukundo afitiye uyu muhanzi, aho akoresha imbuga nkoranyambaga ze mu kwamamza no gushyigikira abahanzi barimo Lydia Jazmine, Fyno, byumwihari akaba yaribanze cyane kuri Tracy Melon.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu mubyeyi w’abana babiri yishimiye cyane ubuhanga bwa Tracy Melon, aho avuga ko uyu muhanzi afite ijwi ryiza cyane ndetse n’ubuhanga buhanitse, yunzemo ko ari byo byatumye aba ikirangirire mu ruganda rw’umuziki muri Uganda.
Yakome avuga ko Tracy Melon yamaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki kandi ko ashimirwa byose akorera abakunzi be, arinabyo ashingiraho gukomeza impano ye no kuyikoresha neza, ati: “Ntabwo tumushyigikira dushingiye ku isura ye, ahubwo ibintu avuga n’ibyo akora, abahanzi benshi b’abagore ntabyo bashoboye gukora cyagwa kuvuga.”
Mamideb yifurije Tracy Melon umwaka mushya kandi ko yazanakora neza umuziki kurushaho, ku buryo izina rye ryakomeza k menyekana cyane ku buryo n’abantu abataramenya izina rye barimenya.
Yagize ati: “Icyo nkunda cyane kuri uyu muhanzi ni uko benshi dushimishwa n’indirimboze, twamukunze tutaramenya uwo ari we tumva gusa indirimboze ku maradiyo nahandi, twumva ubuhanga bwe. Yewe afite ubuhanga mu kuririmba. Kandi ibyo byonyine bivuze byinshi.
Indirimbo ze zagiye ku rutonde rw’izo dukunda bitewe n’ubushobozi bwe n’ubuhanga, impano yifitemo, kandi ni yo mpamvu itsinzi ye iri ahantu hose. ibyo rero bituruhura ikindi nawe bimuha imbaraga. Cyimwe natwe twese kubona abahanzi b’abagore muri Uganda bashimirwa cyane kubera impano zabo bifitemo, ubuhanga bwabo n’imbaranga bashyiramo.
Yashoje amwifuriza kugira itsinzi nyinshi kurusha umwaka ushize wa 2025, ndetse amusabira ku Imana imbarang n’igikundiro n’ubwiza.







