• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Kwiyunga byabaye byabaye ibyakanya gato hagati ya Regis na Micky

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
January 8, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Nyuma y’iminsi mike batangaje ko bamaze kwiyunga no gushyira ku ruhande amakimbirane yari amaze igihe hagati yabo, umwuka mubi wongeye kudogera hagati ya Regis na Micky, ibintu byatunguye benshi mu bakurikiranira hafi ibikorwa byabo.

Ibi byongeye kugaragara nyuma y’uko Regis anyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagram, agaragaza ko Micky yamureze kuri YouTube, bituma imwe muri filime yari yashyize kuri uru rubuga isibwa kubera ikibazo cy’uburenganzira ku mutungo bwite (copyright).

Nk’uko bigaragara mu butumwa bwa YouTube bwashyizwe hanze, iyo filime yasibwe yari ifite umutwe ugira uti “INDAYA MUKIGO: Military Love ft Killman [Nyaxo, Manase, Ben, Mia, Queen]”. YouTube yavuze ko yakiriye ubusabe bwo kuyikuraho hashingiwe ku ifoto y’umwimerere yakoreshejwe nk’ishusho iyiranga (thumbnail), bikavugwa ko ubusabe bwo kuyisiba bwatanzwe na Mukobwajana Asifiwe, izina Regis ahamya ko rifitanye isano na Micky kuko ari yo mazina ye nyakuri.

Regis yavuze ko iki gikorwa cyamubabaje cyane, cyane ko yari yizeye ko amakimbirane yose yamaze kurangira. Yagize ati: “Njye narinzi ko nta mwanzi mfite ariko ndatunguwe. Sinkunda ibibazo, nikundira amahoro murabizi. Hari haciyeho iminsi dutangiye filime yacu, niba ari ishyari, niba ari ubugome, biba biranshanze.”

Yakomeje avuga ko iki kibazo gishobora gushyira mu kaga umuyoboro we wa YouTube (channel), kuko iyo umuntu akomeje kuregwa kenshi kuri uru rubuga bishobora kuvamo kuwusiba burundu, bikaba byagira ingaruka ku bikorwa bye by’ubuhanzi.

Kugeza ubu, Micky ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro kuri ibi birego, mu gihe abakunzi babo bakomeje kwibaza icyaba cyihishe inyuma y’uku kudahuza kongeye kugaragara, nyuma y’uko bari bamaze kugaragaza ko bumvikanye.

Ibi bikomeje kwerekana ko n’ubwo kwiyunga bitangazwa, rimwe na rimwe ibibazo bishobora kongera kugaruka mu gihe bitakemuwe mu mizi. Abakurikiranira hafi uru ruganda rw’imyidagaduro bakaba bakomeje gutegereza kureba uko iki kibazo kirangira n’icyo impande zombi zizatangaza mu minsi iri imbere.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Sintinya gushyira hanze umuziki wanjye – Alyn Sano

Next Post

Kiyovu Sports ishaka kongera imbaraga mu busatirizi nyuma yo gutandukana kwa Rivaldo na Rayon Sports

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
10 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
13 hours ago

Hari filime nshya iri gutegurwa igamije gusubiza mu ndorerwamo y’amateka imwe mu nkuru zibabaje ariko zinagaragaza ubutwari bukomeye bwabereye i...

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
13 hours ago

Mu kiganiro cyatambutse kuri Kasuku live, mugitondo cyo ku ya 14 Mutarama 2026, hatangajwe amakuru avuga ko Lueiligiht, afugiwe kuri...

Next Post
Kiyovu Sports ishaka kongera imbaraga mu busatirizi nyuma yo gutandukana kwa Rivaldo na Rayon Sports

Kiyovu Sports ishaka kongera imbaraga mu busatirizi nyuma yo gutandukana kwa Rivaldo na Rayon Sports

Mikie Wine yashimiye umugore we ko yamuteye ingabo mu bitugu mu bihe byari bikomeye

Mikie Wine yashimiye umugore we ko yamuteye ingabo mu bitugu mu bihe byari bikomeye

Rayon Sports mu bihe by’impinduka: kuvugurura abakinnyi n’imiyoborere y’amasezerano mu 2025/26

Rayon Sports mu bihe by’impinduka: kuvugurura abakinnyi n’imiyoborere y’amasezerano mu 2025/26

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026
Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool
Imyidagaduro

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.