• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, June 6, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Ku rugo rwa Rihanna humvikanye amasasu

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
March 9, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Ku rugo rwa Rihanna ruri mu gace ka Beverly Hills muri California humvikanye urusaku rw’imbunda, nk’uko polisi ibitangaza.

Abapolisi muri Los Angeles batabajwe nyuma yo kurasa kwabaye ahagana saa 13:15 ku isaha yaho (saa 23:15 i Kigali) ku cyumweru. Umuntu ukekwa yafashwe arafungwa.

Umwe mu bapolisi yabwiye CBS News ikorera muri Amerika, ko urugo rwibasiwe ari urwa Rihanna kandi hafatiwe imbunda.

Kugeza ubu umuryango wa Rihanna n’abamuhagarariye ntibaragira icyo batangaza ku masasu yavugiye iwe

Nta muntu wakomerekeye mu byabaye. Rihanna yari ahari ubwo ibyo byabaga, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Los Angeles Times.

Polisi ivuga ko ukekwa, ari umugore uri mu myaka 30, wahagaze imbere y’urwo rugo ari mu modoka maze akarasa amasasu arindwi mbere yo kwanduruka yihuta.

Imodoka ye yaje gufatirwa muri 12Km uvuye ku rugo rw’uriya muhanzi, maze uwo mugore arafungwa. Ntabwo umwirondoro we uratangazwa.

Muri Nzeri(9) ishize Rihanna yabyaye umwana we wa gatatu, umukobwa, we n’umukunzi we A$AP Rocky.

Aba bombi, ubusanzwe bafitanye abandi bahungu babiri Riot and RZA.

Mu 2025, A$AP Rocky yahamwe n’icyaha cyo kurashisha imbunda ari ku rugo rw’uwahoze ari inshuti ye, mu rubanza Rihanna yitabiriye ari kumwe n’abahungu be babiri.

Rihanna wavukiye mu birwa bya Barbados, amzina ye nyakuri ni Robyn Fenty, yamamaye kuva mu myaka ya 2000 bivuye ku ndirimbo ze nka Pon de Replay na Umbrella.

Aherutse kwizihiza imyaka 20 mu muziki ahereye igihe yasohoreye album ye ya mbere.

Uretse umuziki, Rihanna yinjiye mu bushabitsi butandukanye, burimo ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwiza buzwi nka Fenty Beauty hamwe na kompanyi ikora utwenda tw’imbere tw’abagore.

Ubu, umutungo w’iki cyamamare cy’imyaka 37 Forbes ivuga ko uri hejuru ya miliyari y’amadolari ya Amerika.

Abahagarariye Rihanna ndetse na Nyiri ubwite ntibaragira icyo bavuga ku byabaye.

Previous Post

Abahanzi barimo Alicia na Germaine, The Ben, Bruce Melodie mu begukanye ibihembo bya Shining Star

Next Post

Rayon Sports yikuye hamana mu menyo ya Etincelle FC I Rubavu

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Next Post
Rayon Sports yikuye hamana mu menyo ya Etincelle FC I Rubavu

Rayon Sports yikuye hamana mu menyo ya Etincelle FC I Rubavu

Uganda: Abahanzi barimo Pastor  Bugembe, Dax Vibez, Kim C Ug, Dokta Brain bashyize hanze

Uganda: Abahanzi barimo Pastor Bugembe, Dax Vibez, Kim C Ug, Dokta Brain bashyize hanze

Spice Diana yatangaje ubu ari umugore wigenga “amafoto”

Spice Diana yatangaje ubu ari umugore wigenga "amafoto"

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.