• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

Komite y’u Bwongereza yagaragaje ko Iran ihohotera abatavuga rumwe na yo

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
July 10, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Komite ishinzwe iperereza n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza (ISC) , yatangaje ko Leta ya Iran iri inyuma y’ibikorwa bigamije kwica, gutera ubwoba, no gucungira hafi Abanya-Iran baba mu Bwongereza batavuga rumwe na yo. Ibi bikorwa, ngo bisa n’ibyo u Burusiya bukora mu bihugu bwita ko bufitemo abanzi.

Raporo yasohotse kuri uyu wa Kane yavuze ko Iran ikunze gukoresha ikoranabuhanga mu kugaba ibitero kuri za banki no ku bigo bicukura peteroli byo mu Bwongereza. Ndetse bikaza inyuma ya Leta y’i Burayi na Arabiya Sawudite.

Ibyo bitero bikunze gukorwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa abakorana n’inzego z’ubutasi za Iran. Intego ngo ni uguteza imvururu no guca intege abavuga ku miyoborere ya Iran.

Raporo igaragaza ko kuva mu 2021 kugeza muri Kanama 2023, habaye ibikorwa byinshi byo gushaka kwica cyangwa gutera ubwoba Abanya-Iran baba mu Bwongereza. Bamwe muri bo bakorera televiziyo zivuga ku mpindura matwara y’igihugu cyabo cya Iran.

Ibikorwa nk’ibi byarushijeho kwiyongera nyuma y’urupfu rwa Mahsa Amini w’imyaka 22 wapfiriye mu maboko y’inzego z’umutekano za Iran muri Nzeri 2022, ashinjwa kwambara nabi.

Raporo kandi igaragaza ko u Bwongereza bwaburijemo imigambi 20 y’Abanya-Iran bageragezaga kugaba ibitero ku butaka bwayo kuva mu ntangiriro za 2022.

Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza, Dan Jarvis, yavuze ko Iran igamije guca intege abanyamakuru, batavuga rumwe na yo, n’abandi baharanira impindura matwara.

Yagize ati:“ Iran irwanya abavuga ukuri. Yabuze aho itagiza ubushotoranyi, haba ku Bayahudi, ku BanyaIsreal cyangwa ku bandi bose batayemera.”

Komite yanenze Leta y’u Bwongereza ko idafata ingamba z’ibihe birambye ku bijyanye na Iran, ahubwo igakemura ibibazo igihe byamaze gukomera.

Yanagaragaje ko hari abayobozi bashinzwe Iran mu Bwongereza batumva ururimi rwabo (Farsi), bigatuma bafata imyanzuro ituzuye.

Yasoje ivuga ko Iran ikoresha abambari bayo irimo abagizi ba nabi, inyeshyamba, n’abahanga mu by’ikoranabuhanga mu kugaba ibitero, ariko bakagaragaza nk’aho atari Leta yabikoze.

Ibikorwa nk’ibi bikorwa n’abaturage ba Iran cyangwa abandi bantu ku giti cyabo, ariko bakorera inyungu za Leta cyane cyane inzego zayo z’ubutasi. Iran yanavuzweho guteza akaga ku nganda zicukura peteroli no ku mabanki yo mu Bwongereza.

Impinga

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Guhagarikwa kw’inkunga ya Amerika n’amategeko akandamiza bishyira mu kaga aba bana n’ubwandu bwa SIDA

Next Post

Maneko wa Ukraine yishwe arashwe amasasu atanu i Kyiv

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Abaturage bo mu Bugereki banze kubyara

Abaturage bo mu Bugereki banze kubyara

by Peacemaker PUNDIT
4 days ago

Ni inkuru itangaje kuyumva cyangwa se kuyibarira abantu bo mu bihugu bibyara nka kumwe bivugwa muri Bibiliya"Mubyare mwuzure isi mube...

Baltasar Ebang Engonga yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo akatirwa imyaka 8

Baltasar Ebang Engonga yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo akatirwa imyaka 8

by Alex RUKUNDO
2 weeks ago

Urukiko rwa Bioko muri Guinea Equatoriale ku wa Gatatu rwakatiye igifungo cy’imyaka umunani Baltasar Ebang Engonga, uwahoze ari umuyobozi ukomeye...

Donald Trump yizeye amasezerano hagati ya Vladimir Putin na Ukraine

Donald Trump yizeye amasezerano hagati ya Vladimir Putin na Ukraine

by Alex RUKUNDO
4 weeks ago

Donald Trump yatangaje ko yizeye ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yiteguye kugirana amasezerano ku ntambara yo muri Ukraine, mu...

Next Post
Maneko wa Ukraine yishwe arashwe amasasu atanu i Kyiv

Maneko wa Ukraine yishwe arashwe amasasu atanu i Kyiv

HOLLIX: Inyenyeri ya Drill na Rap, impinduka muri Hip-Hop nyarwanda.

HOLLIX: Inyenyeri ya Drill na Rap, impinduka muri Hip-Hop nyarwanda.

Uburenganzira 7 Umuturage Afite ku Makuru ye Bwite mu Rwanda: Sobanukirwa Iby’ingenzi

Uburenganzira 7 Umuturage Afite ku Makuru ye Bwite mu Rwanda: Sobanukirwa Iby’ingenzi

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.