Umuhanzikazi Karole Kasita, yatangaje impamvu batize gushyira mu bikorwa amategeko mashya agenga uburenganzira bw’ibihangano (Copyright) muri Uganda, aho yagaragaje agahinda gakomeya ko kutumva abahanzi bamaze igihe kinini basaba ko ayo mategeko yavugururwa.
Umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo Balance yavuze ko abahanzi abariho ubu atari bo bambere basabye impinduka ku itegeko ry’uburenganzira bw’ibihangano, anavuga ko byari byatagiye ku bahirizwa koko, mu gihe ayo mategeko yaba yarashyizwe mu bikorwa.
Kasita yavuze ko icyizere cy’abahanzi cyagiye kigabanuka buhoro buhoro, kubera ko nta gihamya cyagwa intambwe yatewe igaragara ki ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.
Kasita ati: “Numva ko tumaze igihe kinini dukurikirana iki kibazo. Si bwo bwa mbere ubuyobozi bwacu busabye ko itegeko ry’uburenganzira bw’ibihangano rivugururwa. Ubu ryari kuba ryashyizwe mu bikorwa.”
Yongeyeho ko abahanzi bari bafite ijambo rikomeye mu gihe gishize, ariko imbaraga zabo zagiye zigabanukauko igihe cyagiye gihita bitewe no kutabumva.
Yongeho ati: “Mu gihe runaka, numvaga ko nk’abahanzi turi ingenzi kandi twasaba icyo twashaka tukagihabwa. Ubu, rero ndabona icyo gihe cyararagiye. N’iyo twagira icyo dusaba ubu, dushobora kutakibona uko tubyifuza. Numva ko twakoreshejwe, tutakitaweho.”
Uyu muhanzikazi yanavuze ko icyizere asigaranye ubu kiri mu buyobozi bwa Uganda National Musicians Federation (UNMF), aho abona ko abayobozi babo bahagaratse ibikorwa byabo bwote mu nyungu rusange.
Yasoje agira ati: “Kuri jyewe, icyizere cyo kubona uburenganzira bw’ibihangano gisigaye ku bafite ububasha kuturusha. Kuko tubabona birwanirira, mbona Eddy Kenzo ariwe ugushiramo imbaraga abirwanirira ndetse n’inganda z’umuziki muri rusange.”







