Umuraperi w’Umunyamerika Jay-Z, uzwi kandi nk’umugwizatunga n’umushoramari ukomeye, yongeye kwandika amateka nyuma yo kwemezwa na Forbes Billionaire List 2025 nk’umuhanzi ukize kurusha abandi ku isi.
Nk’uko Forbes ibigaragaza, umutungo wa Jay-Z ubarirwa kuri miliyari 2.5 z’amadolari (asaga triliyari 3.25 z’amafaranga y’u Rwanda). Ibi bituma atari ikirangirire gusa mu muziki wa hip-hop, ahubwo n’umwe mu bantu bafite uruhare rukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro ku isi.
Urutonde rwasohotse muri iki cyumweru rugaragaza Jay-Z imbere ya bamwe mu byamamare bikomeye ku isi barimo Taylor Swift (1.6 $ biliyari), Rihanna (1.4 $ biliyari) na Bruce Springsteen. Byatumye asimbura Sean “Diddy” Combs wari umaze imyaka kuva mu 2018 ari ku mwanya wa mbere, afite umutungo wa miliyoni 820 z’amadolari.
Forbes isobanura ko ubutunzi bwa Jay-Z bwaturutse mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi. Uretse umuziki, afite Roc Nation, ikigo gikomeye mu myidagaduro no mu mikino, ndetse n’ibirango by’ibinyobwa by’ubukire Armand de Brignac champagne na D’Ussé cognac. Ibi bimungira umukire wisiangiye amakampan n’imirimo , uhereye ku muziki ukagera ku bucuruzi rusange.
Hari kandi ibikorwa afite by’ishoramari, ubutaka n’ikoranabuhanga, ibi byamugize umukire w’ikiragirire, wavuye mu muziki akora n’ibindi bikorwa binini by’ubucuruzi.
Amazina Jay-Z yiswe n’ababyeyi ni Shawn Carter akaba yaravukiye muri Brooklyn, yatangiye ku ririmba nk’umuraperi mu mihanda no mu marushanwa. Mu 1998, Billboard 200 yashyiz ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa bahanzi batandukany abinyuze kuri album ye Vol. 2… Hard Knock Life, ari na yo yamuhesheje igihembo cya Grammy cya mbere. Album ye The Blueprint yo mu 2001 niyo ya mu menyekanishije izina rye riba ikimenywa na bose ndetse n’ijwi rye rikomera mu muziki wa hip-hop.
Nubwo mu 2003 yari yatangaje ko asezeye gukora umuziki, ntiyigeze areka umuziki burundu. Yakomeje gushyira hanze indirimbo n’imishinga itandukanye, harimo no gufatanya n’abandi bahanzi, ndetse aherutse gukora umuziki wakoreshejwe muri filimi ya 2024 The Book of Clarence.
Forbes, kuva mu 1987 ikora urutonde rw’abaherwe ku isi, yavuze ko kuzamuka kwa Jay-Z ari urugero rwiza rugaragaza uko ibyamamare bishobora guhinduka abanyemari bakomeye.