Mbere y’uko Israel itangiza intambara kuri Iran mu kwezi gushize, urwego rwayo rw’ubutasi (Mossad) rwari rumaze uruhare runini ry’Abanya-Israel bashinjwaga kunekera Iran. Byatangajwe ko guhera ubwo Iran yoherezaga ibyogajuru muri Israel mu kwezi kwa Mata 2024, abantu barenga 30 bakurikiranyweho kugirana umubano n’ubutasi bwa Iran.
Ibyo bikorwa ngo byaheraga ku butumwa bugufi busaba amakuru abaturage arimo gufata amafoto y’ibikorwaremezo cyangwa gushaka hashyinguwe ibintu byagaciro.
Ubutumwa bwohererezwaga abenegihugu b’Abanya-Israel bakoresheje Telegram, hakabaho n’uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe PayPal cyangwa amafaranga ya kripto.
Ibikorwa byaje kugenda bikomera aho umuntu yasabwe gufata amafoto y’icyambu cya Haifa na za pariki, Gushyira GPS ku modoka z’abayobozi bakuru no kwandikisha amaragi ku nkuta bavuga nabi Netanyahu.
Hari n’uwaje gusabwa kwica umushakashatsi wa nikleyeri ukorera muri Weizmann Institute – agahabwa amafaranga menshi ndetse agasabwa gusenya inzu ye no kwica umuryango we.
Israel ntiyacecetse kuko Mossad yarihimuye ikora ibitero bikomeye kuri Iran, harimo kwica bamwe mu bayobozi bayo n’abashakashatsi ba nikleyeri. Ibi byabaye ku wa 13 Nyakanga, ubwo Israel yagabaga igitero gikomeye kuri Iran.
Mordechai “Moti” Maman, w’imyaka 72, ni umwe mu bantu bemeye ibyaha. Yavuze ko yahuye n’ubutasi bwa Iran ubwo yashakaga amahirwe y’ubucuruzi. Yagejejwe muri Iran anyujijwe muri Turikiya, ahabwa amafaranga ngo ajye kwica abayobozi barimo: Benjamin Netanyahu, Ronen Bar umuyobozi wa Shin Bet, Yoav Gallant Minisitiri w’ingabo, ndetse na Naftali Bennett wahoze ari Minisitiri w’Intebe.
Uyu Mordechai yasabye miliyoni imwe y’amadolari, ibintu Iran yanze. Ibiganiro bihita bihagarara. Nyuma yafashwe n’urwego rw’iperereza rwa Israel(Mossad). Akatirwa gufungwa imyaka 10.
Ku ruhande rwa Iran, na yo yafashe abantu barenga 700 ibashinja kunekera Israel. Imanza zabo zakozwe mu ibanga, abandi batandatu baricwa. Ariko nta bimenyetso bifatika byagaragaje ko koko hari ihuriro ry’abanya-Iran baneka Israel.
Uko intambara y’ubutasi hagati ya Iran na Israel irushaho gukara, abasivili bagerwaho n’ingaruka zikomeye zatewe n’iyo ntambara. Ibihugu byombi bikomeje kugerageza kwinjirirana hakoreshejwe amakuru, amafaranga, ibihuha no kwinjiza abaturage b’ahandi mu bikorwa by’ubutasi – byibanda ku gutera ubwoba, kwica, cyangwa gutanga amakuru y’ibanga.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO