Iki gero cyo kubyara ku mugore w’umunyarwandakazi cyavuye ku bana 4.1 mu 2019 cyigera kuri 3.7 mu 2025 nk’uko biherutse kugaragazwa na raporo y’ibarura ryakozwe n’ikigo cya leta cy’ibarurishamibare.
Impuguke mu kigo cy’ibarurishamibare yabwiye Umusanzunews, ko iyi mibare ku myororokere mu Rwanda iri mu rugero rwiza ariko aburira ko ikomeje kumanuka bishobora kuba ikibazo.
Kuva mu myaka myinshi ishize, leta y’u Rwanda yakomeje gukangurira abaturage kubyara abana bashoboye kurera kuko kubyara abarenze ubushobozi bw’umuntu bishobora gushyira igututu ku bikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, ndetse n’imibereho myiza muri rusange.
Mu Rwanda aho abaturage bagera kuri 3.5% ari bo barangije kaminuza, hari abafite imyumvire ko ‘habyarimana’, ‘harerimana’, bityo bakabyara batiganyira.
Ku bandi, igiciro cy’ubuzima gikomeza kuzamuka gituma ubwabo bafata umwanzuro wo kubyara abana bacye, kandi aha ni ho imibare igana urebye ku igabanuka ryabaye mu myaka itanu ishize, n’ibyitezwe mu myaka iri imbere.
Umugore wo ku Kabaya mu karere ka Ngororero utifuje gutangazwa amazina yabwiye Umusanzunews ko kuri we kubyara abana bacye ari ‘amaburakindi’. Avuga ko yahagaritse kuko umugabo we yapfuye.
Yagize ati: “Abo navukanye na bo bose barapfuye. Numvaga nabyara benshi nkagura umuryango. Na cyera babyaraga benshi, umunani, icumi cyangwa na cumin a babiri kandi ntibarwaraga bwaki. Iyo umugabo wanjye aba akiraho sinari kubara imbyaro”.
Yozefu Nkurikiye mu karere ka ka Nyagatare yagize ati: “Ubu ntitugira aho duhinga, ibiribwa ni bicye, uko ibintu bimeze ubu mbona umuntu yabyara abana babiri gusa.”
Claudette Mukandayisenga uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuako utuye mu karere ka Bugesera, afite abana babiri, yumva adafite avuga ko adashobora kubarenza.
Yagize ati: “Umwana wa mbere namukurikije afite imyaka itandatu. Uko mbisaba Imana izambabarire nzarere abo kugira ngo batazabura [amafaranga] ayo kubajyana kw’ishuri cyagwa bakabura ibiryo. Kuko iyo ubyaye bacye umwana agusaba icyo ashaka akakibona”.
Mu gihe mu Rwanda abaturage batagejeje ku myaka 30 bari 74% mu mwaka wa 2002, imyaka 20 nyuma yaho bari bageze kuri 65%, kandi biteganyijwe ko icyo cyiciro kizaba kingana na 54% mu 2050.
Inzobere zibona ko kugabanuka kw’imbyaro – bivuze kugabanuka kw’abaturage mu gihugu – biri ku kigero kidakabije ugereranyije n’uko igihugu kingana hamwe n’ubukungu bwacyo.
Inzobere mu bukungu akaba n’umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda, Dr Fidel Mutemberezi, avuga ko igihugu nk’u Rwanda kigomba kugira politike zihamye zo kugenzura imyororokere kugira ngo kwiyongera kw’abantu kudasumba ubukungu n’ubushobozi by’igihugu.
Gusa Mutemberezi aburira ko n’iyo kugabanuka kw’imbyaro bigeze ku rugero runaka biba biteye ikibazo.
Yashoje agira ati: “Politiki iriho ishishikariza abantu kubyara bakeya, gusa byaba bibi nyuma y’imyaka runaka mu gihe urugero rwagabanuka rukagera nko kuri kabiri cyangwa umwe [umwana]. Icyo gihe twaba tubaye nk’Abashinwa”.






