Ibiciro by’amazu mu Bwongereza ntibyigeze bizamuka mu kwezi kwa Kamena ugereranyije n’ukwa Gicurasi, nk’uko bigaragazwa n’ibarura ryakozwe n’Ikigo cya Halifax, cyasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga. Ibyari byitezwe n’impuguke mu bukungu.
Halifax, kimwe mu bigo bikomeye bitanga inguzanyo zo kugura amazu mu Bwongereza, cyavuguruye imibare cyari cyaratangaje mbere, igaragaza ko muri Gicurasi ibiciro by’amazu byari byamanutseho 0.3%, aho kuba 0.4% nk’uko byari byatangajwe mbere.
Iyi mibare igaragaza ko isoko ry’amazu rikomeje kugenda gahoro, cyane cyane nyuma y’izamuka ry’umusoro ku mitungo itimukanwa ryatangijwe muri Mata uyu mwaka.
Ugereranyije n’umwaka ushize, ibiciro by’amazu byazamutseho 2.5% muri Kamena, ni ukuvuga ko byagabanutseho gato ugereranyije n’izamuka rya 2.6% ryari ryagaragaye muri Gicurasi.
Amanda Bryden, ushinzwe inguzanyo zo kugura amazu muri Halifax yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko nubwo isoko ry’amazu ritari kuzamuka cyane, rikomeje kugaragaza izamuka rikomeye bitewe n’uko umushahara w’abakozi ukomeje kwiyongera.
Yagize ati:“ Kubera ko amasoko ateganya ko Banki Nkuru y’u Bwongereza izagabanya inyungu ku nguzanyo inshuro ebyiri mbere y’uko umwaka urangira, ndetse n’uko inyungu ku nguzanyo nshya zikiri hasi ugereranyije n’umwaka ushize, turateganya ko ibiciro by’amazu bizazamuka gake hagati mu mwaka.”
Halifax yatangaje ko mu kwezi kwa Kamena ibiciro by’amazu byari hejuruho 2.5% ugereranyije nk’ibihe bu’umwaka ushize, bikaba byaragabanutseho gake ugereranyije n’izamuka rya 2.6% ryari ryagaragaye muri Gicurasi.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO