Umuhanzi w’icyamamare akaba n’umuyobozi wa Big Talent Entertainment, Eddy Kenzo, yatangaje ko ateganya kurega Nobat Events mu nkiko nyuma y’uko amatora ari gukorwa azaba arangiye. Yavuze ibi mu gihe kandi yahakanye iby’uko umuhanzi Bebe Cool yaba ari kumusubiza inyuma mu bikorwa by’ubukangurambaga bw’ishyaka NRM.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Kenzo yavuze ko atababazwa n’abavuga ko hari abagerageza ku mubangamira mu bikorwa bye, ashimangira ko yubaha abahanzi bamubanjirije bose, barimo na Bebe Cool. Icyakora, Kenzo yanenze imyitwarire ya y’uyu muhanzi avuga ko aragwa no gukunda amakimbirane harimo no gusubiza abandi inyuma.
Yagize ati: “Nubaha cyane abantu benshi bamubanjirije muri uyu mwuga. Ariko Bebe Cool akunda cyane amakimbirane kandi akunda gusubiza abandi inyuma , akndi ibyo si ikibazo cyanjye.”
Ku bijyanye n’ikibazo cya Nobat Events, Kenzo yagarutse ku birego byatumye Nobat afugwa byvagateganyo mbere yo kurekurwa by’agateganyo n’ubundi (bail). Kenzo yasobanuye ko ibyo birego byatanzwe bwa mbere na Jose Chameleone, nubwo nobat yakomeje kugaragaza ko ari kenzo ubiri inyuma.
Kenzo yavuze ko n’ubwo yagejeje ikibazo kuri Polisi, atigeze asaba ko Nobat atabwa muri yombi. Gusa, yagaragaje ko atishimiye uburyo Nobat yakomeje kuvuga izina rye mu ruhame arihuza n’icyo kibazo, bituma afata icyemezo cyo kumujyana mu nkiko.
Yagize ati: “Nari mpugiye mu matora, ariko namara kurangira tuzabikurikirana. Yavuze ibintu byinshi mbona atari byo, ariko azaza abisobanure imbere y’amategeko.”







