Umuhanzi wo muri Uganda, Eddy Kenzo, akaba na Perezida w’ishirahamwe, Uganda National Musicans Federetion (UNMF), yatangaje ko mugenzi we Pallaso agifite uburenganzira busesuye muri uyu muryango, nubwo afite ibyo yizera cyangwa ashyigikiye bitandukanye n’iby’abandi bahanzi.
Mu minsi yashize, Kenzo yakunze kuvugwa cyane mu bitangazamakuru kubera amakimbirane hagati ye n’abahoze ari abanyamuryango ba UNMF, bamwe muri bo bakaba barayivuyemo kubera bashakaga gushyigikira amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Hari kandi abamushinjaga gufata ibikorwa bya UNMF akabivaga na politiki no kwirukana bamwe mu bahanzi bashyigikiye ishyaka rya NUP, barimo na Pallaso. Ariko Kenzo yateye utwatsi ibyo ashijwa, avuga ko nta muntu wirukanwe ku mpamvu za politiki kandi ko Pallaso akiri umwe mu banyamuryango bubahiriza amahame y’umuryango n’ubwubahane.
Yagize ati: “Pallaso aracyari umunyamuryango wa UNMF. Kuba afite uwo ashyigikiye muri politiki ntibimwambura uburenganzira bwe nk’Umunya-Uganda. Afite uburenganzira bwo gushyigikira uwo ashaka, igihe cyose abikora mu mahoro nk’uko abikora ubu. Abantu tutumvikana ni abagerageza gusenya uy’umuryango bifashishije amatwara ya politiki.”
Kenzo asoza ashimangira ko Federasiyo ayoboye igamije guteza imbere ubuhanzi muri rusange, aho kuba ahantu hogucamo ibice abahanzi bitewe n’imyumvire ya politiki bafite.







