Donald Trump yatangaje ko ubutegetsi bwe buteganya gutangira kohereza amabaruwa ku bihugu bikorana ubucuruzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera kuri uyu wa Mbere, ababwira ibijyanye n’imisoro mishya, nubwo hari urujijo ku gihe iyo misoro izatangirira kubahirizwa.
Ati:” Birashoboka ko zohereza amabaruwa 12 cyangwa 15,” kandi Perezida Donald yabwiye itangazamakuru ko hari amasezerano yakozwe, bivuze ko ari amabaruwa hamwe n’amasezerano twakoze azoherezwa.
Hashize igihe Trump atangaje ko imisoro mishya ihagaritswe mu gihe cy’iminsi 90, kikazasozwa ku ya 9 Nyakanga. Ibyo byatumye abanzwa niba iyo misoro mishya izatangira muri iki cyumweru cyangwa ku ya 1 Kanama nk’uko bamwe mu bayobozi babivugaga.
Ati:” Oya, imisoro izashyirwa mu bikorwa,” Trump yasubije asa nk’utizeye ibyo avuga. Kuko yakomeje agira ati:” ndatekereza ko ibihugu byinshi tuzaba twarangije kubyandikira cyangwa kugirana na byo amasezerano mbere y’itariki ya 9 Nyakanga.”
Ubwo Howard Lutnick Sekeretero ushinzwe ubucuri yabonaga ibintu bitangiye kujya mu rujijo, Howard, yahise amwunganira agira ati:” Iyo misoro izatangira kubahirizwa ku ya 1 Kanama. Perezida ni we uri gushyiraho urwego rw’imisoro n’ibikubiye mu masezerano.”
Mu kwezi kwa Mata, Trump yari yatangaje umusoro fatizo wa 10% ku bihugu hafi ya byose, ndetse n’indi misoro yazamutse ikagera kuri 50%, ariko aza gusubika igihe izatangirira, uretse ku musoro wa 10% gusa.
Itariki ya 1 Kanama yongereye ibihugu amahirwe y’andi mu byumweru bitatu, ariko bitera urujijo mu bacuruzi binjiza ibicuruzwa kuko hatagaragara neza uko iyo misoro izashyirwa mu bikorwa.
Isoko ry’imigabane muri Aziya ryahuye n’ingaruka z’uru rujijo kuri uyu wa Mbere: Nikkei yo mu Buyapani yagabanutseho 0.3%, naho isoko ry’u Burasirazuba bwa Aziya (Koreya y’Epfo) rigabanukaho 0.7%. Index yiswe Morgan Stanley Capital International (MSCI), y’ibihugu byo mu karere ka Asia-Pacific (utabariyemo Ubuyapani) yagabanutseho 0.1%.
Muri Afurika n’i Burayi, isoko ry’imigabane ryari ridasobanutse neza: Financial Times Stock Exchange (FTSE), 100 yo mu Bwongereza yagabanutseho 0.3%, aho Shell na British Petroleum (BP), byari mu bihomba cyane bitewe n’izamuka ry’igiciro cya peteroli. Deutscher Aktienindex (Dax), yo mu Budage yazamutseho 0.3%, naho Cotation Assistée en Continu(Cac), 40 yo mu Bufaransa ntiyahindutse cyane. Stoxx Europe 600, igenzura ibigo binini ku mugabane w’u Burayi, na yo ntiyigeze izamuka cyangwa igabanuka.
Ibiciro by’ibyuma bikoreshwa mu nganda byamanutse: umuringa wagabanutseho 0.6% ugera kuri $9,808 ku kilo kuri London Metal Exchange mu gihe Igiciro cyari gisanzwe: $9,864.60. Aluminiyumu yagabanutseho 1.1% igera kuri $2,561. mu gihe Igiciro cyari gisanzwe: $2,590.50 Ibindi byuma byose byari biri ku giciro kiri hasi ku wa Mbere mu gitondo.
Perezida Donald Trump, abinyujije k’urubauga rwe rwa Truth Social, yatangaje ko Amerika izatangira gutanga “Amabaruwa y’Imisoro cyangwa Amasezerano” guhera saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Mbere (ET).
yakomeje avauga ko igihugu cyose cyishyira hamwe n’imigambi y’ishyirahamwe BRICS igamije kurwanya Amerika, kizacibwa indi misoro y’inyongera ya 10%. Nta n’umwe uzihanganirwa kuri izo ngamba zafashwe,” yakomeje yandika ku rubuga, ashimangira ijambo rye ku bihugu bya BRICS: Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa na Afurika y’Epfo.
Nyuma y’inama yabereye muri Brazil ku Cyumweru, abayobozi ba BRICS basohoye itangazo ry’impungenge zikomeye ku kuzamuka kw’ingamba za gicuruzi zifatwa n’igihugu kimwe,” bavuga ko bishobora kubangamira ubukungu bw’isi.
Kuri uyu wa Mbere, Leta y’u Bushinwa yatangaje ko itemera ikoreshwa ry’imisoro nk’intwaro yo guhatira ibindi bihugu. Mao Ning, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, yavuze ko imisoro nk’iyo ntawe ifitiye akamaro.
Scott Bessent, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe umutungo (Treasury), yabwiye CNN ku cyumweru ko hashobora kuza itangazo rikomeye ry’amasezerano y’ubucuruzi mu minsi mike, avuga ko EU iri gutera ku ntambwe nziza mu biganiro.
Yavuze ko Trump azanohereza amabaruwa ku bihugu 100 bidakora ubucuruzi bwinshi na Amerika, ababwira ko bazahura n’ikirenga cy’imisoro cyashyizweho tariki ya 2 Mata, kikaza gusubikwa kugeza ku ya 9 Nyakanga.
Ati:” Perezida Trump agiye kohereza amabaruwa ku bihugu twakoranye ubucuruzi abibwira ko nibadakomeza ibiganiro, ku ya 1 Kanama bazasubizwa ku rwego rw’imisoro rwari rwashyizweho tariki ya 2 Mata. Rero ndabona amasezerano menshi azatangazwa vuba.”
Guhera igihe yagiye ku butegetsi, Trump yatangije intambara y’ubucuruzi yagaragaye mu masoko y’imari ku isi yose, bituma ibihugu byinshi birwana no kurinda ubukungu bwabyo binyuze mu masezerano na Amerika.
Bessent yavuze ku wa Gatanu ko ibiganiro bikomereye amasezerano 15 kugeza kuri 18 n’abafatanyabikorwa bakomeye. Kugeza ubu, Trump amaze gusinyana amasezerano n’ibihugu bibiri gusa nka’u Bwongereza na Vietnam mu bihugu 60 yatejeho imisoro muri Mata.
Indonesia, igihugu EU ishaka kugirana na cyo amasezerano mbere y’uko icyi gihe cy’impeshyi kirangira, izasinyana amasezerano yo gutumiza toni miliyoni imwe y’ingano ziturutse muri Amerika buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu, nk’uko ishyirahamwe ry’inganda z’isukari muri icyo gihugu ryabitangaje kuri AFP kuri uyu wa Mbere. Ibyo biri mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi z’imisoro ya Trump.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO