• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, April 25, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Coco Finger Avuga ku Buzima Bwe Bwo Hambere: Yigeze Gukoresha Bibiliya Mu Kunywa Urumogi

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
March 2, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umuhanzi w’umudancehall wo muri Uganda, Coco Finger, yongeye gutungurana nyuma yo gutangaza inkuru idasanzwe ku buzima bwe bwo hambere mbere y’uko aba icyamamare.

Uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo “Emikono Wagulu” yavuze ko hari igihe mu minsi ye y’ubukene, yakoresheje impapuro za Bibiliya azizingamo urumogi, ashaka uburyo bwose bwamufasha kugera ku nzozi ze zo kuba icyamamare.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Coco Finger yasobanuye ko icyo gihe yari akiri umuhanzi ukizamuka, akumva inama zose yahabwaga n’inshuti n’abandi bahanzi bakuru. Yavuze ko bamubwiraga ko kunywa urumogi byamwongerera ubutwari no kwigirira icyizere ku rubyiniro.

Yagize ati: “Hari utubibiliya duto tw’ubururu twajyaga tugendana mu mufuka. Icyo gihe twakoraga ibyo tubwiwe byose twumva byadufasha kuba ibyamamare.”

Yemeye ko mu kugerageza inama yahawe, yigeze gutanyagura impapuro zo muri Bibiliya akazizingamo urumogi. Ati: “Batubwiraga ko gukurura urumogi byaduha courage n’icyizere. Nagerageje byose. Nafashe impapuro zo muri ya Bibiliya ndazizingamo, ntangira gukurura.”

Coco Finger yavuze ko hari amagambo yasangaga muri Bibiliya amukora ku mutima cyane, bigatuma icyo gikorwa akibona nk’igisanzwe muri uwo mwanya.

 Avuga ko icyo gihe atabonaga uburemere bwabyo, ahubwo yari yibanze ku nzozi ze zo gutsinda.

Icyakora, avuga ko nyuma y’icyo gihe ari bwo yahise ahimba indirimbo “Emikono Wagulu”, indirimbo yahindutse ikiraro cyamugejeje ku rwego rwo kumenyekana muri Uganda no hanze yayo.

Nubwo ibyo yatangaje byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banenga uko yakoresheje Igitabo Gitagatifu, abandi bagaragaza ko ari urugero rw’ubuzima bugoye abahanzi banyuramo mbere yo kugera ku ntsinzi.

Coco Finger ashimangira ko ubuzima bwe bwahindutse cyane kuva icyo gihe, kandi ko ubu areba inyuma akabona uko yashakaga amahirwe mu buryo bwose bushoboka.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza ko inzira igana ku ntsinzi itajya iba yoroshye, cyane cyane mu ruganda rw’imyidagaduro aho benshi banyura mu bibazo n’ibigeragezo bitandukanye mbere yo kugera ku rwego rwo hejuru.

Previous Post

Izina Pitt riragenda ricika mu muryango wa Brad Pitt

Next Post

Senateri Dr Frank Habineza yamaganye ibihuha bimuvugwaho

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
23 hours ago

Igihe kirihuta ku bakunzi ba muzika ya Rumba bagikunda kumva indirimbo nka 'Chacun pour soi', 'Show me the way' cyangwa...

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Umuhanzi uyobora itsinda rya punk utabona neza agiye kwitabira isiganwa rya London Marathon agamije gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wo mu...

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

Biravugwa ko Sat –B yatandukanye na Belle 9ice

by Alex RUKUNDO
3 days ago

Umuhanzi w’icyamamare mu Burundi, Sat-B, yemeje ku mugaragaro ko yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye igihe kinini, Belle 9ice (Ingabire...

Next Post
Senateri Dr Frank Habineza yamaganye ibihuha bimuvugwaho

Senateri Dr Frank Habineza yamaganye ibihuha bimuvugwaho

Ziza Bafanayatangaje ko Mowzey Radioyari afite inzozi zo gushinga ‘label’ mu Rwanda

Ziza Bafanayatangaje ko Mowzey Radioyari afite inzozi zo gushinga ‘label’ mu Rwanda

Eddy Kenzo yasubije Lil Pazo wamushinje kudafasha abahanzi bagenzi be

Eddy Kenzo yasubije Lil Pazo wamushinje kudafasha abahanzi bagenzi be

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto
Uncategorized

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye
Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka
Imikino

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027
Uncategorized

Drake agiye gukorera igitaramo i Kigali 2027

by Alex RUKUNDO
April 24, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.