Umuyobozi w’itorero Nansana House of Prayer, Pastor Wilson Bugembe, yasabye abayobozi b’amadini kwirinda kwivanga muri politiki, abashishikariza kuguma kwifata ntibashyigikire umukandida numwe cyagwa amashyaka ya politiki.
Bugembe yabingarutsho mu gihe hakomeje kugirwaho impaka zahato na hato mubaturage ku ruhare rw’abayobozi b’amadini mu miyoborere y’igihugu, cyane cyane mu bihe by’amatora, aho bamwe muri bo bagaragaye bitabiriye ibikorwa by’abayobozi bakuru b’igihugu.
Yavuze ati: “Icya mbere, umupasiteri akwiye kutagira aho abogamira. Agomba kuba nk’umusifuzi mu mukino w’umupira w’amaguru kuko ntaruhande aba ahagazeho. Abayobozi b’amadini nabo ntibakwiye kugaragaza uruhande bahagazeho cyane ko bishobora kubyutsa amakimbirane mu baturage.”
Yakomeje avuga kokwitandukanya na politiki bifsha abayobozi b’amadini no kugirana umubano mwiza n’abayobozi b’impande zose, byityo bakabasha gukorera abaturage nta vangura.
Yongeyeho ati: “Ni yo mpamvu ari ngombwa kugaragara nk’umusifuz. Ni cyubahiro kuri njye kumenyana no kugirana umubano mwiza n’abayobozi batandukanye”
Pastor Bugembe yanavuze ku banenge kuba ajya agaragara yitabiriye ubutumire buvuye mu biro by’ubukuru w’igihugu (Stete Hoese), yasobanuye ko kwitabira ubutumire bwa Leta bisobanura ko ashyigikiye ishyaka runaka.
Yasoje agira ati: “Kuri ubu, sinashobora kwanga kwitaba mpamagawe muri Stete Hoese igihe Perezida asabye kwitabira ibikorwa runaka. Ni yo mpamvu, shobora kugaragara mu ishyaka igihe ntumiwe.”
Aya magambo aje mu gihe hakoje impaka muri Uganda ku ruhande rw’abayobozi b’amadini mu bikorwa bya politike, cyane ko bamwe muri bo bangiye bagaragara mu bikorwa bya politike bya Perezida Yoweli Kaguta Museven biherutse kuba, ibintu byatumwe bamwe bibaza ni amadina akwiye kugira uruhare muri politiki y’igihugu.







