Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere (USAID) cyahagaritse gahunda yo gutanga ibikoresho by’ubuvuzi byagenewe abarokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubwo amakimbirane yafata intera mu ntangiriro z’umwaka wa 2025.
Ibyo bikoresho, bizwi ku izina rya post-rape kits, byarimo imiti ikumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA, ibinini bihagarika gusama, n’ibikoresho by’ibanze byo kwa muganga. Byari bigenewe gukoreshwa mu mavuriro arenga 2,000 mu bice byashegeshwe n’intambara muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Nk’uko byatangajwe na Reuters, ubwo imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta yatangiraga gufata intera mu kwezi kwa Mutarama 2025, USAID yahagaritse amasezerano yari yitezweho kugeza ibi bikoresho ku bantu bari mu kaga. Nta mpamvu isobanutse yatanzwe icyo gihe, ariko hari abavuga ko ari igice cy’impinduka za politiki ya Amerika mu karere.
Iri hagarikwa ryateje ikibazo gikomeye mu bikorwa byo kwakira no gutanga ubufasha bw’ubuvuzi ku bagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu, benshi muri bo barimo abahunze intambara cyangwa abari mu nkambi z’impunzi. Nk’uko byemezwa n’ishami rya Loni ryita ku baturage (UNFPA), kugeza mu mpera za Werurwe 2025, ibice 31 muri 34 by’uturere twari twarateganyirijwe kwakira ibi bikoresho nta na kimwe cyari cyabitse cyangwa gifite ibindi bibisimbura.
Byongeye, imibare igaragaza ko 13% by’abakorwe ihohoterwa ari bo babashije kubona imiti ikumira ubwandu mu masaha 72 ya mbere, ari na yo y’ingenzi kurusha indi yose.
Abakozi bita ku bakorewe ihohoterwa batangaje ko iri hagarikwa ryabangamiye bikomeye ibikorwa byabo, bamwe bavuga ko hari abagore babagezeho bambaye imyenda iriho amaraso, ariko ntibabone uko babafasha mu buryo bw’ubuvuzi. Nubwo USAID itatangaje impamvu y’iri hagarikwa, umuvugizi wayo yabwiye Reuters ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika “izakomeza gushakira inkunga abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu bufatanye n’abandi baterankunga n’imiryango itari iya Leta.”
Hari gahunda yo gushaka andi mafaranga agera kuri miliyoni 35 z’amadolari avuye mu zindi mfashanyo mpuzamahanga nka Bill & Melinda Gates Foundation, kugira ngo asimbure inkunga yahagaritswe na USAID. Iri hagarikwa ryagaragaje uburyo ibikorwa by’ubutabazi bishingira ku nkunga mpuzamahanga bishobora guhungabana igihe ibihugu bitera inkunga bihinduye gahunda zabyo, cyane cyane mu bihe by’ingorabahizi.
Abakorwe ihohoterwa, cyane cyane abagore n’abana b’abakobwa, bakomeje gusaba ko isi itabatererana mu gihe barimo guhangana n’ingaruka z’intambara n’ihohoterwa.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO