Rickman Manrick yagarukanye itandukaniro ugereranyije n’abakobwa bo mu gihugu cya Suwede, aho bivugwa ko yakurikiye, abakobwa bo muri Uganda, cyane cyane i Kampala, mu bijyanye no gukundana, amafaranga, n’ibyifuzo mu rukundo.
Mu kiganiro yagiranye na Flavia Namulindwa, Rickmana yavuze ko abakobwa bo muri Suwede badakurikira cyane amafaranga nk’uko benshi mu bakobwa ba i Kampala babigenza. Nk’uko abivuga, abagore bo muri Suwede baha agaciro ubwigenge n’ishhingano zabo ku giti cyabo.
Rickman ati: “Abakobwa bo muri Suwede abazi ko buuri wese akora inshingano ze. Ushobora kujya muri resitora ukishyura – ukibagirwa ko bakugaruza, ejo wagaruka akagusubiza amafaranga, igihe ari we wishyuye.
Yakomeje avuga ko muri Suwede inshingano z’amafaranga mu rukundo ziba zigabanyijwe ku buryo bungana. Yanahgaraje ko imirimo ikomeye nko kwishyura inzu bafashanya 50-50, ibintu utasanga ku bagore benshi bo muri Uganda.

Ati: “N’iyo ari amafaranga y’inzu, we yishyura igice, nawe ukishyura igice. Icyo ni ikintu utasanga hano.”
N’ubwo bimeze bityo, Rickman ntiyigeze avuga ko umuco wo gukundana muri Uganda ari mubi. Yanavuze ko abagabo bakunze gufasha abagore mu buryo bw’amafaranga, ariko ananenga icyo yise “kwishyira hejuru cyane.” Ati: “Hano ni umugabo ugomba guha umugore byose. Sinabihakana, ariko kwishyira hejuru birenze urugero ntibikwiye. Umugabo ahora ashaka uko aha umugore we urukundo, n’iyo yaba adafite byinshi.”
Yasubije amaso inyuma avuga ku mubano we Sheilah Gashumba, Rickman aho yavuze ko basangiranga buri kimwe, ariko atigeze amahu amafaranga. Yasobanuye ko Sheilah yari asanzwe afite ubushobozi buhagije, bityo ariko ntibyamubuzaga kuha impano zifite agaciro.
Asoza avuga ati: “Sinamuhaye amafaranga kuko afite menshi. Namuhaye ibindi bintu nko kumugira inama bw’ubuzima, amahoro, n’ubwisanzure,”







