Umuraperikazi w’Umunyarwanda Young Grace yahaye icyubahiro gikomeye nyakwigendera Jay Polly mu gitaramo cyiswe “Icyumba cya Rap”, cyahuje abakunzi ba Hip Hop nyarwanda. Ni igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi, kigaragaza isano ikomeye yari hagati y’aba bahanzi babiri ndetse n’uruhare Jay Polly yagize mu rugendo rwa Young Grace rwo kugera ku izina rikomeye mu muziki.
Mu gihe yari ari ku rubyiniro, Young Grace yifashishije indirimbo “Mpa Umusada”, imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu mateka ya Hip Hop nyarwanda, ayiririmbana n’abafana be mu mwuka w’icyubahiro n’icyunamo. Mbere yo kuyitangira, yasabye abari bitabiriye igitaramo gucana amatoroshi ya telefone zabo, mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro Jay Polly, umuhanzi afata nk’uwamuciriye inzira igana ku bwamamare.
Yagize ati: “Mbere y’uko turirimba iyi ndirimbo, reka ducane amatoroshi duhe icyubahiro Jay Polly.” Iryo jambo ryahise ryitabirwa n’imbaga y’abakunzi ba Hip Hop bari bateraniye aho, maze Zaria Court ihinduka nk’urumuri rumwe rugaragaza urukundo n’icyubahiro byari bihari.

Young Grace yari umwe mu bahanzi batumirwa mu gitaramo “Icyumba cya Rap” ku nshuro ya kabiri, akaba yari uwa kabiri ku rutonde. Yongeye kwerekana ko akiri umwe mu baraperi b’abagore bafite ijambo rikomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, by’umwihariko ku rubyiniro.
Indirimbo “Mpa Umusada” ifite agaciro gakomeye mu mateka ya Young Grace, kuko ari yo yamufunguriye amarembo yo kumenyekana ku rwego rw’igihugu. Iyi ndirimbo yasohotse mu myaka irenga 17 ishize, mu gihe Young Grace yari akiri umuhanzi uzwi cyane mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda.
Uyu muraperikazi yakuriye mu Karere ka Rubavu, ahazwi cyane nk’inkomoko ikomeye ya Hip Hop nyarwanda. Muri icyo gihe, iyi njyana yari ifite abakunzi benshi muri aka karere kurusha ahandi mu gihugu, bituma abahanzi bahavuka bagira uruhare runini mu kuyigeza mu bindi bice by’u Rwanda, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Young Grace ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza no guteza imbere Hip Hop mu ntara zitandukanye z’igihugu. Mu rugendo rwe rwo kwaguka no kugera ku rwego rw’igihugu, Jay Polly yabigizemo uruhare rugaragara, by’umwihariko binyuze mu ndirimbo “Mpa Umusada” yamuhesheje izina rikomeye.

Iki gitaramo “Icyumba cya Rap” cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025, kibera muri Zaria Court. Cyasigiye Young Grace isura nshya n’icyizere cyo gukomeza gukora umuziki, nyuma yo kubona ko agifite abakunzi benshi bakimushyigikira kandi bakishimira ibikorwa bye.
Icyubahiro yahaye Jay Polly cyagaragaje ko amateka ya Hip Hop nyarwanda yubakiye ku bufatanye, icyubahiro n’urukundo rw’abahanzi bagize uruhare mu kuyizamura aho igeze uyu munsi.







