Mu gihe amaze imyaka itatu gusa atangiye umuziki nk’uwabigize umwuga, umuhanzi nyarwanda Yago utuye mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yasoje gukora album ye ya gatatu, ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2026, akemeza ko ayitezeho byinshi.
Uyu muhanzi abinyujije mu butumwa yatanze, yavuze ko kumara imyaka itatu akora umuziki amaze gukora album eshatu ari igihamya cy’urugendo rudasanzwe mu muziki, avuga ko abifata nk’umugisha ukomeye aturuka ku Mana.
Yagize ati: “Album ya gatatu narayirangije! Imana n’iyo nkuru. 2026 ni umwaka wo kwakira imigisha myinshi ituruka ku Mana ishobora byose/Umwami/Yesu. Ndi ubuhamya bugenda.”
Mu gihe iyi album yaba igiye hanze nk’uko yabitangaje, Yago azaba abaye umwe mu bahanzi bake cyane bashoboye gukora album eshatu mu gihe cy’imyaka itatu gusa, mu gihe hari abamara imyaka irenga icumi mu muziki batari bakora na album imwe.
Yago yatangiye kwigaragaza cyane mu muziki nyarwanda ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, ubwo yamurikiraga album ye ya mbere yise “Suwejo” mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali. Icyo gitaramo cyari n’umwanya wo kwizihiza umwaka umwe yari amaze yinjiye mu muziki, anereka Abanyarwanda indirimbo zari zigize iyo album, zirimo n’indirimbo Suwejo ari nayo yamwinjije mu muziki.
Nyuma y’aho, Yago yaje kwimukira muri Uganda, aho kugeza ubu akomeje ibikorwa bye by’umuziki n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo gutara no gutangaza amakuru.
Ku wa 25 Nyakanga 2025 yashyize hanze album ye ya kabiri yise “Yago Life II”, ayimurika ku mugaragaro ku wa 29 Nzeri 2025 mu gitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Kampala. Iyi album igizwe n’indirimbo 18 zirimo: Amashagaga, Ibyo birabera, Kwa Mama, Ocean (feat. Paccy Kizito), Elo, Nzaririmba Igitangaza, Habaye Ibitangaza (feat. Inyogoye), Nooma (feat. Double Jay wo mu Burundi), Kasabanitta, Shall We Do It Again?, No Nyash No Problem (feat. Ykee Benda wo muri Uganda), Sarambara, Urakapu, Padiri n’Umudari, Sokka (feat. Sintex), Mumavi (feat. Okkama) ndetse na Elo Remix (feat. Ayma wo muri Uganda).
Mu gutunganya “Yago Life II”, Yago yakoranye n’abatunganya indirimbo 10 barimo Logic Hit It, Prince Kiiz, Dany Beats, Knox on the Beat, ISB Pro, Chrisy Neat, Iyzo Pro, Epa Gold, Lion Beat ndetse na Devy Denko & Klein. Iyi album yanahawe umugisha na Mavenge Sudi, umwe mu bahanzi b’inararibonye mu muziki nyarwanda, mu gihe igishushanyo mbonera (design) cyayo cyakozwe na Zeo Trap.
Mu gihe Yago akomeje kwagura ibikorwa bye mu karere, album ye ya gatatu itegerejwe na benshi, ikaba ishobora kongera kumushyira mu murongo w’abahanzi bari kubaka amateka yabo mu gihe gito cyane.







