Wizzar OG umwe mubahanzi bakoje gushyira hanze indirimbo shya kandi nshi, ubu yihuje na Pallaso, Umuyobozi wa Team Good Music, witwa Pius Mayanja, ashimishwa n’uko bahuye.
Pallaso yahuye na Wizzar OG, umuhanzi w’Umugande uba mu Budage, mu gihe yari i Berlin muri studio. Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo “Malamu” yari i Munich mu gikorwa cyo gutunganya umuziki, maze afata umwanzuro wo gusura Wizzar OG. Amakuru avuga ko bamaze iminsi itatu barahurije imbaraga ku indirimbo nshya bagiye gudhyira hanze mu minsi iri mbere.
Mu gihe bari muri studio Wizzar OG yafashe amashusho magufi ( Short Video) ayashyira ku rubuga rwa TikToko, ayo mashusho yagaragaje ko bari bishimye barimo no kwandika indirimbo yabo shya.
Wizzar OG, ari mu bahanzi bashya bari kuzamuka cyane no kuvugwa mu muziki wa diaspora. Nyuma y’ibyumweru bike ashangije abakunzi be indirimbo yise “Champe” yakoranye na Dokta Brain, yase yongera ashyira hanze indi ndirimbo nshya yitwa “Simala”,yakozwe na Kawempe Riddim ya Jose Chameleone, yakorewe muri X-Fecta kandi iyoborwa na Chameleone ubwe. Uyu riddim umaze kuzamuka cyane mu bahanzi bakora versions zabo bwite.
Wizzar OG afite kandi indirimbo ikozwe mu jyana ya Amapiano yitwa “Forgetting Me”, hamwe n’izindi nyinshi zitandukanye zazamuye izina rye nk’umuhanzi mushya.
Ku ruhande rwa Pallaso, ubu bufatanye ni ikindi gihamya cy’uko akomeje gushyigikira impano nshya, nyuma yo gufasha abahanzi nka Scoop Larma, Vian Music, Hash Beats, Ratigan Era, na Ope Producer, n’abandi batandukanye, avuga ko azakomeza gufasha abahanzi bakiri bato.
Amakuru ava ku mpande zombi avuga ko indirimbo izasohoka vuba, ku bakunzi b’umuziki abavuga ko biteguye kwakirana yombi iyi ndirimbo y’aba bahanzi babiri.






