• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, January 15, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Iyobokamana

Wari uzi ko uwakubiswe n’inkuba nta kintu yakorerwaga ataragangahurwa?

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
January 6, 2026
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Mu mpera z’icyumweru gishize, abantu icyenda bakubiswe n’inkuba barapfa mu karere ka Ngoma mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Jean De Dieu Ndaruhutse, ukuriye Umurenge wa Jarama aho ibi byabereye, yabwiye itangazamakuru ko abo bantu bakubiswe n’inkuba bari bavuye guhinga mu gishanga cya Jarama, imvura ibafatira mu nzira maze bugama mu kazu k’abarinzi.

Yagize ati: “Bagezemo ni bwo inkuba yakubise, maze icyenda barapfa abandi barahungabana.

“Tukimenya ayo makuru, twavuganye n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’inzego z’umutekano badutabara bwangu, maze abahungabanye bagezwa kwa muganga ku bitaro bikuru bya Kibungo, kandi ubu bameze neza.”

Ndaruhutse avuga ko abapfuye babajyanye mu buruhukiro kugira ngo hategurwe uburyo bazashyingurwa.

Inkuba mu gihe cy’imvura mu Rwanda ni ibisanzwe, ariko kwica abantu icyenda icya rimwe ni ikintu kidasanzwe.

Mu myemerere y’Abanyarwanda ba mbere y’ubukoloni bavugaga ko habaga hari impamvu yatumye ‘umwami w’ikirere’ – nk’uko bajya bayita, arakara bigeze aho.

Ibyo byatumaga mbere yo kugira icyo bakorera umuntu wakubiswe n’inkuba barabanzaga kuraguza no kugangahura abo yakubise.

Umupfumu Rutangarwamaboko aganira na BBC avuga ko ibi byahindutse ubu kuko abakoloni bazanye n’ukwemera gushya mu Rwanda, maze ibyo byose ubu bikaba bisa n’ibitagikorwa.

Ndaruhutse avuga ko mu “gufata mu mugongo ababuze ababo” barimo kubahumuriza no “kubafasha gushaka ibikenewe nk’amasanduku yo gushyinguramo, ndetse no kubagira inama y’uko bakwirinda inkuba.”

Umupfumu Rutangarwamaboko avuga ko uwakubiswe n’inkuba mbere yo gushyingurwa abanza kugangahurwa

Mbere y’abakoloni, umuhango wo gushyingura abakubiswe n’inkuba hari uko wagendaga nk’uko Rutangarwamaboko ukuriye Ikigo cy’ubuzima bushingiye ku muco abivuga.

Yagize ati: “Hakorwaga imihango bita ubugangahuzi. Ntibavuga ko yanamwishe, ahubwo bavuga ko umwami yatwaye umugeni cyangwa yarongoye. Ni igikorwa cyitwa ubugangahuzi, kugangahura”.

Yongeraho ati: “Iyo inkuba yakubise, icya mbere kiba ni ukuraguza. Kuko baribaza bati ni iki cyatumye umwami wo hejuru atugenderera? Noneho indagu baraguje, ni zo zigaragaza kabitera k’iyo nkuba.

“Icyo gihe uwabaraguriye aranabagangahurira akabatera icyuhagiro, akabaha n’imiti y’imitsindo yo gutsinda ibyo ngibyo kugira ngo bitazongera kubabaho.”

Rutangarwamaboko uvuga ko ari imandwa nkuru avuga ko atazi niba muri iki gihe, abantu bacyita ku by’ubugangahuzi ku buryo aba bakubiswe n’inkuba na bo bakorerwa iyo mihango.

Avuga ko niba binakorwa bishobora gukorwa n’umuntu ku giti cye kuko “abantu usanga baratwawe n’imyemerere bisanzemo mvamahanga y’abakoroni ibabwira ko ibyo bintu ari ibishenzi.”

Kugangahura ni iki?

Rutangarwamaboko avuga ko kugangahura ari ugukuramo ubuganga.

Ati: “Ubuganga rero ni ubwandu. Burya umuganga ni impine y’umugangahuzi. Ubwo hano twavuga guhumanura, akabikora akoresheje imiti itandukanye.”

Yasobanuye ko mu byo bakoreshaga harimo urubingo, amazi y’ubuhoro, n’ibindi.

Ati: “Bafataga ayo mazi bakayatera hahantu inkuba yakubise – haba hari imiti itandukanye bakoresheje, ubwo mvuze ibyo abantu bashobora kumenya. Noneho bijyanye n’indagu bereje, bagahumanura aho hantu.”

Rutangarwamaboko avuga ko ibyo bikorwa kugira ngo hatazagira uwo byongera kubaho aho hantu cyangwa se n’umuzimu w’abo bantu akaba yatera abasigaye.

Ati: “Ese wari ko icyo gihe, ubundi uwo inkuba yakubise batamukoragaho, nta n’ikintu bashoboraga kumukorera hataragera umugangahuzi ngo amugangahure?

“Yewe n’igiti cyakubiswe n’inkuba, ntawe ugicana batabanje kukigangahura.”

Ndaruhutse ukuriye Umurenge wa Jarama asaba abantu kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma bakubitwa n’inkuba.

Yagize ati: “Niba ufite telefomi ntukayikoreshe imvura irimo kugwa, ntukugame munsi y’igiti, niba uri mu rugo ntugacomeke ibikoresho by’ikoranabuhanga, ntukareke [amazi] mu mvura, mujye mwitwararika ku bintu byose byatuma ubuzima bwanyu bujya mu kaga.”

Ibi kandi abihurizaho n’ubutumwa butangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Meteo) hamwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), aho bakunda gukangurira abantu kwirinda inkuba, cyane cyane mu bihe by’imvura.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Urubanza rwa Sheikh Bahame rugaragaza imbaraga z’amategeko mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bigo bya Leta

Next Post

Skyla Tyla agiye gutaramira Uganda mu gihe amakimbirane na Sheilah Gashumba atararangira

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Rachel K yatangaje impamvu yaretse gukora indirimbo z’isi

Rachel K yatangaje impamvu yaretse gukora indirimbo z’isi

by Alex RUKUNDO
1 week ago

Umuhanzikazi Rachel Kiwanuka, wamamaye ku maziana nka Rachel K, yatangaje impamvu yamuteye kureka kuririmba indirimbo z'isi (secular Music) akerekeza mu...

Abapasiteri bakwiye kwitwara nk’abasifuzi – Pastor Wilson Bugembe

Abapasiteri bakwiye kwitwara nk’abasifuzi – Pastor Wilson Bugembe

by Alex RUKUNDO
1 week ago

Umuyobozi w’itorero Nansana House of Prayer, Pastor Wilson Bugembe, yasabye abayobozi b’amadini kwirinda kwivanga muri politiki, abashishikariza kuguma kwifata ntibashyigikire...

Urugendo rwo kwiyubaka: Bill Ruzima aratanga icyizere nyuma yo kuva mu biyobyabwenge

Urugendo rwo kwiyubaka: Bill Ruzima aratanga icyizere nyuma yo kuva mu biyobyabwenge

by MUNYANKINDI Alphonse
1 week ago

Nyuma y’igihe cyari cyararanzwe n’ibigeragezo bikomeye, umuhanzi Bill Ruzima ari mu bantu bari kuvugwaho urugendo rwo kwiyubaka no guhindura ubuzima...

Next Post
Skyla Tyla agiye gutaramira Uganda mu gihe amakimbirane na Sheilah Gashumba atararangira

Skyla Tyla agiye gutaramira Uganda mu gihe amakimbirane na Sheilah Gashumba atararangira

Nandor Love yatangaje ko aticuza ku gisubizo yasubije Bebe Cool

Nandor Love yatangaje ko aticuza ku gisubizo yasubije Bebe Cool

Bad Black yatangaje ko akoresha uburyo gakondo bwo kwirinda gusama

Bad Black yatangaje ko akoresha uburyo gakondo bwo kwirinda gusama

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026
Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool
Imyidagaduro

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.