Ku wa 21 Kanama 2025 Urukiko rwa Gisirikare rwimuye isomwa ry’urubanza rw’abantu 28.
Urukiko rwa Gisirikare rwimuye urubanza rw’abantu 28 barimo abasirikare, abanyamakuru, n’abakozi ba RCS.
Mu gitondo cyo ku wa 21 Kanama 2025 umwanditsi w’urukiko rwa Gisirikare yasobanuye ko urubanza rwabaye rurerure ku buryo atarasoza kurwandika no kurushyira muri sisiteme.
Uru rubanza ruregwamo abasirikare, abanyamakuru, abakozi b’urwego rushinzwe igororero ‘RCS’ ndetse n’abasivile bari barigize abafana.
Isomwa ry’uru rubanza ryari ryari riteganyije ku wa 21 Kanama 2025 ariko rwimurirwa ku wa 26 Kanama 2025 I saa yine za mu gitondo.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye abafunze guhabwa iminsi 30 y’agateganyo bitewe nuko ibyagezweho mu iperereza bihagije.
Muri dosiye ndende Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha bakurikiranyweho bihabwa igihano kirengeje imyaka ibiri muri gereza. Ababuranyi bose bahakana ibyaba bagasaba gukurikiranwa bari hanze.
Inyito y’ibyaha bakekwaho
Guha umuntu inyandiko udakwiye kuyihabwa
Gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe,
Ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe,ufatanyacyaha mu guha umuntu inyandiko udakwiye kuyihabwa