Nyuma y’uko Kalisa Adolphe agaragaje imbogamizi z’uko atabonye dosiye yasabye ko yahabwa igihe gihagije akitegura iburana.
Ku wa 19 Nzeri 2025 Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwaburanishije urubanza rwa Kalisa Adople uri kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku minsi 30.Yasomewe imyirondoro avuga ko ariyo.
Ni umusaza w’imyaka 63 y’amavuko wavukiye I Burundi.Yabwiwe ibyaha akurikiranyweho byose arabihakana. Ibyaha bibiri, icyo kunyereza umutungo icya kabiri ni uguhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.
Kalisa Adolphe umwunganira yagaragaje imbogamizi z’uko atamenyeshejwe dosiye ku buryo atanayizi. Ubushinjacyaha ntabwo bwamumenyesheje dosiye ye.
Umwunganira Bizimana Emmanuel nawe kwihuza na sisiteme byabanje kugorana.Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko ari uburenganzira bwe kubona dosiye.
Bwasobanuye ko yabajijwe yunganiwe ariko kuba ari ubwa mbere agejejwe imbere y’ubutabera ,Urukiko mu bushishozi bwarwo bwafata umwanzuro ukwiriye.Kalisa Adolphe yari yambaye inkweto z’ubururu, pantaloons y’ubururu n’ishati y’amabara menshi, uruhara ku mutwe n’amadarubindi y’umweru yambarwa n’abari mu zabukuru. Urukiko rwabajije Maitre Bizimana Emmanuel ko bahitamo umunsi bifuza.
Kalisa Adolphe yongoreye umwunganira ko iminsi itatu ihagije noneho urukiko rubasaba kudashyiramo intera ndende. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko hari amasiganwa ategerejwe y’irushanwa ry’isi ry’amagare ku buryo bareba uko batazagongwa n’ayo masiganwa.
Uyoboye inteko iburanisha yabwiye Ubushinjacyaha ko urukiko baganiriye ku mbogamizi z’inzira mu gutebya avuga ko niyo abacamanza bajya bambara imyenda ya Sport bajya bagera ku rukiko ariko imanza zihuta zikaburanishwa. Urukiko rwimuriye iburanisha ku itariki 25 Nzeri 2025 saa tatu (ku wa kane)kugirango Kalisa Adolphe abanze ategure dosiye nk’uko abisabwa.Icyaha cyo guhimba, guhindura, cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo abihamijwe n’urukiko, umuntu ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihanoIngingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.