Urubanza ruregwamo Uzabakiriho Cyprien, uzwi nka Djihad, hamwe na bagenzi be Kwizera Nestor (Pappy Nesta) na Ishimwe François Xavier rwasubitswe nyuma y’uko umwe mu baregwa atatangiranye n’umwunganizi mu by’amategeko.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa kane tariki 4 Ukuboza 2025 hatangira kuburanwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ariko ntibyakunda kubera ikibazo cya Ishimwe.
Aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano, dosiye yabo bayihurije hamwe kuva batabwa muri yombi. Mu rukiko, Ishimwe François Xavier yasabye ko urubanza rusubikwa kuko atiteguye kuburana nta mwunganizi afite, anavuga ko atari yabona ubufasha bw’amategeko.

Ku ruhande rwa Djihad na Pappy Nesta, bo bavuze ko biteguye kuburana, ndetse basaba ko n’ubwo mugenzi wabo yasubikirwa, bo batangira kuburana kuko n’abandi baregwa icyaha kimwe na bo bari bamaze kuburana. Ubushinjacyaha na bwo bwagaragaje ko Ishimwe atigeze atanga impamvu isobanutse ituma adafite umwunganizi, bityo bukasaba ko yakomeza kuburana urubanza rutagombye gusubikwa.
Nubwo impande zombi zatanze ibitekerezo bitandukanye, Umucamanza yavuze ko uburenganzira bwo kunganirwa mu mategeko bugomba kubahirizwa. Ni bwo yahise asubika urubanza, ariko anaburira Ishimwe ko amahirwe ahawe ari aya nyuma, bityo ko uburanisha butazongera gusubikwa ku mpamvu nk’iyo.
Urukiko rwashyize itariki nshya y’iburanisha ku wa 11 Ukuboza 2025, aho hazongera kwigwaho ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’aba baregwa.
Ku rundi ruhande, abunganira Djihad bazamuye inzitizi ku buryo dosiye batarayihabwa yose, bavuga ko bagomba kubona dosiye y’Ubugenzacyaha mbere yo kuburana. Gusa Ubushinjacyaha bwo bwatangaje ko uburenganzira bwo kugera kuri dosiye bwahawe abunganizi, bityo ikibazo cyo kutayibona gishobora kuba gituruka kuri system yabo.
Abaregwa bose bitegerezanyije amatsiko imyanzuro y’urukiko, mu gihe urubanza rukomeje gukurikirwa n’abantu batari bake kubera uburyo bw’imbuga nkoranyambaga bwavuzweho kenshi muri dosiye.





