Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruratangaza ko rwamaze guta muri yombi Ishimwe Francois Xavier ukekwaho gukwirakwiza amashusho ya Yampano aryamanye n’umugore aho yasabaga amafaranga ngo ayabahe.
Dr Murangira B. Thierry umuvugizi wa RIB avuga ko kuwa 18 Ugushyingo 2025, uru rwego rwataye muri yombi Ishimwe Francois Xavier ukekwaho kwaka amafaranga abantu abizeza kubasangiza amashusho ya Yampano atera akabariro n’umugore we.
Uyu aje nyuma y’abandi 2 RIB yari yarataye muri yombi bakekwaho gusakaza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro. Bose uko ari batatu bakaba baramaze kugezwa mu Bushinjacyaha.

Kalisa John uzwi nka Kjohn watawe muri yombi ikirego kikimara gutangwa
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025. Ikurikiranywemo abarimo Kalisa john uzwi nka Kjohn na Ishimwe Patrick wamenyekanye nka Pazzo Man.
Ku wa 18 Ugushyingo 2025, RIB yataye muri yombi uwitwa Ishimwe François Xavier ukekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumaze igihe mu iperereza rigamije kugera kuri buri wese wasakaje amashusho ya Yampano ari gutera akabariro n’umukunzi we witwa Uwineza Diane.
Nyuma y’iki kirego cyatanzwe ku wa 9 Ugushyingo 2025, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man ni we wa mbere watawe muri yombi ku wa 11 Ugushyingo 2025 naho Kalisa John uzwi nka K. John atabwa muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025.
Dr Murangira yagaragaje ko hari urubyiruko rusigaye rwifata amashusho bari mu bikorwa by’urukuzasoni birimo no gukora imibonano mpuzabitsina, ariko ugasanga harimo abagize uburangare bwo kuyabika kure cyangwa ugasanga barayahererekanya bityo byamara kujya hanze ugasanga baritana ba mwana birengangije ko ari bo ba nyirabayazana.
Yibukije urubyiruko ko rukwiye kujya rwirinda kuba ba nyirabayazana b’igisebo, urubwa no gutakarizwa icyizere no kugaragara nk’ibyomanzi muri sosiyete yacu; bishobora kubabaho bishingiye ku mashusho y’urukozasoni bifata.







