Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aritegura uruzinduko rw’iminsi itatu mu Bwongereza ruzabanzirizwa n’ibirori bikomeye, rukazibanda ku guteza imbere umubano w’ibi bihugu byombi mu bukungu, umutekano n’imibanire mpuzamahanga. Ni bwo bwa mbere Macron azasura u Bwongereza mu buryo bwemewe, nyuma y’urizinduko rwa nyuma rw’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Nocolas Sarkozy rwabaye mu 2008 ubwo yasuraga nyakwigenera Umwamikazi Elizabeth II.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Bwongereza buri kugerageza kongera gusubiza ku murongo umubano wabwo n’ibihugu by’u Burayi nyuma ya Brexit, cyane cyane kuva Keir Starmer yatorwa nka Minisitiri w’Intebe mu mwaka ushize. Biteganyijwe ko ibiganiro bihuza impande zombi bizibanda ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, gutsura umutekano no guteza imbere ubukungu, cyane cyane mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaragaza ko zishobora kugabanya uruhare rwayo nk’umurinzi w’umutekano w’u Burayi.
Nubwo hari ukutumvikana kwagiye kuvuka hagati y’ibi bihugu nyuma ya Brexit—by’umwihariko ku bijyanye n’uko u Bwongereza bwagiye bwakira abimukira binyuze mu muyoboro wa Channel—ibihugu byombi bikomeje gufatanya mu bikorwa by’umutekano. Ibi birimo n’umushinga wo kugira ingabo zihuriweho ziteguye gutabara Ukraine mu gihe haba hari impungenge z’uko u Burusiya bushobora kongera kugaba ibitero.
Umushakashatsi Sebastien Maillard wo muri Chatham House i Londres asobanura ko impande zombi zishaka “gusana” igice cy’umubano cyangiritse cyane igihe u Bwongereza bwavaga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Yagize ati: “Icyo gihe u Bufaransa bwasaga nk’ufata imyanzuro mibi.”
Ku munsi wa mbere, Perezida Macron n’umugore we Brigitte bazakirwa n’Igikomangoma William n’umugore we Kate ku kibuga cy’indege cya gisirikare i Londres. Nyuma yaho, bazajyanwa i Windsor bakirwe ku mugaragaro n’Umwami Charles III n’Umwamikazi Camilla, hanaraswe mu kirere mu rwego rwo kumwacyira mu cyubahiro.
Perezida Macron n’umugore we Brigitte bazatembera mu modoka z’inkwakuzi mu mihanda y’i Windsor, banitabire parade ya gisirikare, banagire amafunguro ya saa sita hamwe n’abagize umuryango w’ibwami muri Château ya Windsor.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, Macron azasubira mu murwa mukuru wa Londres kugira ngo ageze ijambo ku Badepite b’Inteko Ishinga Amategeko. Uwo munsi uzasozwa n’ifunguro rya n’ijoro ryateguwe na Leta y’u Bwongereza, aho Umwami Charles na Perezida Macron bazageza ijambo ku batumiwe basaga 150.
Ku munsi ukurikiyeho, Minisitiri w’Intebe Keir Starmer azakira Macron muri Downing Street, aho bazaganira ku kibazo cy’abimukira binjira mu Bwongereza banyuze mu muyoboro wa Channel. Harateganywa ko u Bwongereza bushobora gutangiza gahunda y’igerageza ishingiye ku gusubiza bamwe mu bashaka ubuhungiro mu Bufaransa, igihe hari impamvu zumvikana zituma ubufaransa bubakira, nabwo bukakira undi w’umufaransa ushaka gutura mu Bwongereza. Ibi bikaba byezweho ku bafasha kurwanya amatsinda acuruza abantu.
Starmer ahanganye n’igitutu cya politiki, kuko ishyaka Reform UK rya Nigel Farage rimuri inyuma mu matora rikomeje kumusatira. Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, u Bwongereza bwakiriye umubare munini cyane w’abimukira baturutse mu Bufaransa.
Kugeza ubu, u Bufaransa bwari bwaranze kugirana amasezerano nk’ayo n’u Bwongereza, buvuga ko byasaba ibiganiro n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wose.
Ku wa Kane, Starmer na Macron bazakira inama y’imikoranire y’u Bufaransa n’u Bwongereza. Bazaganira ku bindi bibazo bireba impande zombi, harimo no kungurana ibitekerezo ku bufasha bwa gisirikare bugenewe Ukraine. Haranateganywa gutangazwa ubufatanye bushya mu rwego rw’ishoramari mu ngufu za kirimbuzi, cyane cyane kuri site ya Sizewell C.
Uruzinduko rwa Macron rufatwa nk’ikimenyetso cy’ibihe bishya mu mubano w’u Bufaransa n’u Bwongereza.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wahozeho, Boris Johnson, aherutse gutangaza ko Macron yashatse guhana u Bwongereza nyuma yo guhitamo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu 2016.
Mu myaka yashize, ibi bihugu byagiye bihangana ku bibazo bitandukanye birimo uburenganzira bwo kuroba amafi n’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Bwongereza, Australia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibinyu byatumye u Bufaransa buhezwa.










