Umusigiti wa Remera–Giporoso uherereye hafi ya Hill Top Hotel mu Mujyi wa Kigali ugiye kwimurwa, mu rwego rwo gutegura imirimo yo kwagura umuhanda wa Prince House–Masaka, iteganyijwe gutangira muri Gashyantare uyu mwaka.
Aya makuru yemejwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, uvuga ko uyu musigiti uri mu nyubako zizagirwaho ingaruka n’umushinga mugari wo kwagura uyu muhanda, ugamije kuwukuza ukava ku mihanda ibiri ukagera ku ine, no gushyiramo ikiraro cyo mu kirere (flyover) mu gice gikunze kubonekamo umuvundo w’imodoka.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Sheikh Musa Sindayigaya, Mufti w’u Rwanda, yavuze ko Umujyi wa Kigali wamaze gutangaza ko uyu muhanda ugiye kwagurwa, bityo umusigiti wa Giporoso ukaba ugomba kwimurwa.
Ati: “Mu misigiti ibiri dufite kuri uwo muhanda, umusigiti wa Remera–Giporoso ni wo uzimurwa. Turacyategereje ibaruwa yemewe n’Umujyi wa Kigali itumenyesha igihe nyacyo cyo kwimuka.”
Mufti w’u Rwanda yavuze ko kugeza ubu bataramenya aho uyu musigiti uzimurirwa, bitewe n’uko badafite ubutaka bwo kwimuriraho hafi aho.
Ati: “Nta hantu turamenya neza ko tuzimurira umusigiti, kuko muri ako gace nta butaka dufite. Turacyashakisha uko byakemuka.”
Uyu mushinga wo kwagura umuhanda Prince House–Masaka uzagira ingaruka ku nyubako zigera kuri 530, zirimo amazu atuwemo, amahoteli n’ibigo by’ubucuruzi.
Bimwe muri byo byatangiye kwimuka mu rwego rwo gutanga inzira ku mirimo yo kubaka.
Bimwe mu bice bya Hilltop Hotel na Country Club na byo byashyizwe ku rutonde rw’inyubako zizasenyerwa, mu gihe andi mashyirahamwe n’abikorera ku giti cyabo bamaze gutangira gushaka ahandi bakorera.
Uyu mushinga uzubakwa ku bilometero 10, ukaba ufite agaciro ka miliyoni 437.12 z’ama-yuan y’u Bushinwa, angana n’asaga miliyoni 60 z’amadolari ya Amerika.
Uzaterwa inkunga n’u Bushinwa, ukaba uteganyijwe gukorwa mu byiciro.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko imirimo yo kwagura uyu muhanda ishobora gutangira muri Gashyantare, nyuma yo kurangiza ibisabwa byose by’amategeko, birimo kwimura abaturage no kubaha ingurane.

Ati: “Turizera ko bitarenze Gashyantare imirimo yo kubaka uyu muhanda izaba yatangiye. Tuzatangirira kuri Prince House kugera ku ruganda rwa Inyange, aho icyiciro cya mbere kizagarukira.”
Yongeyeho ko kugeza ubu nta mbogamizi ziraboneka mu kwimura abaturage, kuko ibikorwa byose bikorwa hubahirijwe amategeko n’ubwumvikane.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko hashyizweho ingamba zo gutuma imirimo yo kubaka ikomeza mu gihe n’imihanda isigaye ikoreshwa, kugira ngo abagenzi n’ibinyabiziga bakomeze kugenda nta nkomyi zikabije.
Igice kiri hagati ya Prince House n’ahazwi nko “Ku Cya Mitsingi” kizubakwamo ikiraro cyo mu kirere gifite uburebure bwa kilometero 1.2, kikaba kizaba gifite imirongo ine y’imodoka. Imodoka zimwe zizajya zinyura hejuru y’ikiraro, izindi zinyure munsi yacyo.
Uyu muhanda numara kwagurwa biteganyijwe ko uzagabanya umuvundo w’imodoka, wongere ubwisanzure mu ngendo, unateze imbere ihuza hagati y’umujyi wa Kigali, Kigali Special Economic Zone na Masaka Dry Port.
Uzanafasha kugabanya igihe n’ikiguzi cyo gutwara abantu n’ibicuruzwa, unanorohereze kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’ibindi bigo bikorera muri ako gace.









