Gutandukana mu rukundo bishengura umutima. Kongera gukunda nyuma yo guhemukirwa biragora. Nubwo biba bigoye kwiyakira no kongera kwinjira mu rukundo mu nyuma yo guhemukirwa n’uwo wakundaga, hari inama ugirwa mu rwego rwo kongera kwinjira mu rukundo bushyashya.
Mu buzima ntawe umenye aho bwira ageze. Baca umugani kandi ngo inzira ntibwira umugenzi. Mu rukundo hari igihe ibintu bigenda uko utabikekaga. Umuntu wizeraga kandi wakundaga,ukabona araguhemukiye,aguciye inyuma,..Nyamara ntako utagize ngo ndetse ukitanga mu rukundo rwanyu ariko bikarangira uhemukiwe.
Kwiyakira biragora. Gukira igikomere watewe n’umukunzi gito ntibyoroha. Ariko se nyuma yoguhemukirwa isi iba ikurangiriyeho? Niryo herezo ry’ubuzima bwawe? Oya ugomba gusohoka muri uwo mwijima n’umubabaro utiteye. Haracyari ibyiringiro ko wakongera ugakunda/ugakundwa.
Mbere y’ibyo ariko ugomba gukurikiza izi nama ugirwa na Elcrema, urubuga rwandika ku mibanire
1.Urukundo rwa mbere ni ahahise
Emera ukuri. Umukunzi wawe mwahoze mukundana ,mugirana ibihe byiza ,umugaragariza urukundo n’amarangamutima uko bishoboka ariko yakwituye kuguhemukira. Wita igihe ubitekereza cyane. Ntiwasubiza ibihe inyuma. Reba imbere ,va ku hahise .
2.Igira ku mateka
Kuba mwaratandukanye hari impamvu yabiteye. Shaka ahantu wandike ibyiza n’ibibi wanyuzemo mu rukundo rwanyu. Bizagufasha kumenya uko ugomba kwinjira mu rukundo rushya. Byanze bikunze kugira ngo uhemukirwe hari uruhare wabigizemo,rushake umenye n’uko ugomba kwikosora. Hari igihe wenda utamugaragarije urukundo uko bikwiye ahitamo kwigira hanze, ushobora kuba waragize ingeso mbi atari kwihanganira, kwanga ko mukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye,..Fata ingamba nshya n’uburyo uzitwara mu rukundo ruri imbere.
3.Shakisha umukunzi mushya
Kugira umuntu mukundana mu buzima bifasha byinshi. Nubwo wahemukiwe ariko ugomba kongera gukunda/gukundwa. Urukundo ntirwagushizemo ndetse n’igikundiro wari ufite nticyagabanutse. Ugomba gutangira gushakisha undi mukunzi. Wamubona aho ukorera,aho wigira,urusengero usengeramo,mu bitaramo binyuranye,…
4.Genza ibintu buhoro
Nubwo twabonye ko ugomba kwirengagiza ibyahise,umutima wawe nturibagirwa byose. Genza ibintu gahoro. Ntiwhutire guhita winjira mu rukundo cyane n’umukunzi mushya wabonye. Banza umwige neza. Aguhemukiye kandi utaribagirwa n’ibyahise,uhobora kuzinukwa urukundo burundu.
5.Shaka amasomo
Urukundo ni urusobe. Bisaba guhora wiga . Ugomba kumenya ibyo ugomba kwitondera mu rukundo,ibyo ugomba gukora n’ibibujijwe,ibyo wakorera umukunzi wawe, amakosa ugomba kwirinda n’ibindi. Kuri rwandamagazine.com ni imwe mu ntego twihay, gutanga inama zafasha abantu bakundana za buri munsi.
Koresha izi nama uhe ubuzima bwawe icyerekezo cyiza. Nyuma yo guhemukirwa ubonye ko hakiri amahirwe yo kongera ugakunda/ugakundwa.










