Umuhanzikazi wo muri TNS, Maureen Peace Namugonza wamamaye ku izina rya Ava Peace, yagaragaje akababaro n’isoni aterwa n’imyitwarire y’abamwe mu bashumba b’amadini, avuga ko hari abo usanga bavuga amagambo atesha agaciro abandi bantu kandi nta shingiro afite.
Ava Peace yavuze ko bimubabaza cyane kubona umukozi w’Imana acira abantu imanza cyangwa akabavugaho amagambo atari meza, kandi atabanje kumenya ukuri kwabo. Avuga ko ibyo bishobora gutera ihungabana ku muryango ibyo bivugwaho ndetse bikanahungabanya umutekano rusange mu gihugu.
Mu magambo ye, yagarutse ku mupasiteri wigeze kuvuga ko umuhanzikazi Sheebah Karungi inda atwite ari iya Sekibi, ibintu byavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

Ava Peace yagize ati: “Numvise umupasiteri avuga ko Sheebah Karungi inda atwite ari iya Sekibi. Hari igihe tuba turi mu buzima busanzwe, ariko watekereza ukuntu ayo magambo mabi asesereza umuntu ukumva birababaje nawe. Iyo umuntu atwite aba akwiye kurindwa amagambo mabi. Ku mutuka ukamwita ‘Mama wa Sekibi’ ni ukumwandagaza cyane. Ibyo ni ukumutera igikomere mu mutima.”
Yakomeje avuga ko abantu benshi bizera cyane abashumba b’amadini, bityo iyo bavuze amagambo nk’ayo adafite ubushishozi, bishobora gutuma abayumva bayafata nk’ukuri kandi bikagira ingaruka ku buzima bw’abayavuzweho.
Ava Peace yasoje agira ati: “Abayoboke benshi bafata ibyo bumva ku bashumba nk’ukuri. Ibyo byavuzwe byari bibi kandi binyibutsa ko rimwe na rimwe gusenga biba bitoroshye, kuko iyo ngiye gusenga siniyumva fite umutekano kubera amagambo akunzwe gukoreshwa mu rusengero.”







