• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Umuhanzikazi Ava Peace yanenze imyitwarire y’abamwe mu bashumba b’amadini

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 5, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuhanzikazi wo muri TNS, Maureen Peace Namugonza wamamaye ku izina rya Ava Peace, yagaragaje akababaro n’isoni aterwa n’imyitwarire y’abamwe mu bashumba b’amadini, avuga ko hari abo usanga bavuga amagambo atesha agaciro abandi bantu kandi nta shingiro afite.

Ava Peace yavuze ko bimubabaza cyane kubona umukozi w’Imana acira abantu imanza cyangwa akabavugaho amagambo atari meza, kandi atabanje kumenya ukuri kwabo. Avuga ko ibyo bishobora gutera ihungabana ku muryango ibyo bivugwaho ndetse bikanahungabanya umutekano rusange mu gihugu.

Mu magambo ye, yagarutse ku mupasiteri wigeze kuvuga ko umuhanzikazi Sheebah Karungi inda atwite ari iya Sekibi, ibintu byavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

Umupasiteri wo muri Uganda yatangaje ko Sheebah Karungi atwite inda ya Sekibi

Ava Peace yagize ati: “Numvise umupasiteri avuga ko Sheebah Karungi inda atwite ari iya Sekibi. Hari igihe tuba turi mu buzima busanzwe, ariko watekereza ukuntu ayo magambo mabi asesereza umuntu ukumva birababaje nawe. Iyo umuntu atwite aba akwiye kurindwa amagambo mabi. Ku mutuka ukamwita ‘Mama wa Sekibi’ ni ukumwandagaza cyane. Ibyo ni ukumutera igikomere mu mutima.”

Yakomeje avuga ko abantu benshi bizera cyane abashumba b’amadini, bityo iyo bavuze amagambo nk’ayo adafite ubushishozi, bishobora gutuma abayumva bayafata nk’ukuri kandi bikagira ingaruka ku buzima bw’abayavuzweho.

Ava Peace yasoje agira ati: “Abayoboke benshi bafata ibyo bumva ku bashumba nk’ukuri. Ibyo byavuzwe byari bibi kandi binyibutsa ko rimwe na rimwe gusenga biba bitoroshye, kuko iyo ngiye gusenga siniyumva fite umutekano kubera amagambo akunzwe gukoreshwa mu rusengero.”

Share2Tweet1Send
Previous Post

Eddy Kenzo yangaje ko Pallaso akiri umunyamuryango wa Federasiyo y’Abahanzi bo muri Uganda

Next Post

I Kigali hagiye kubera iserukiramuco ry’ubuhanzi rizahuza abo mu Karere

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
31 minutes ago

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda...

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
22 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Hari filime nshya iri gutegurwa igamije gusubiza mu ndorerwamo y’amateka imwe mu nkuru zibabaje ariko zinagaragaza ubutwari bukomeye bwabereye i...

Next Post
I Kigali hagiye kubera iserukiramuco ry’ubuhanzi rizahuza abo mu Karere

I Kigali hagiye kubera iserukiramuco ry’ubuhanzi rizahuza abo mu Karere

Filime ya Gaël Kamilindi yahatanye mu iserukiramuco muri Nigeria

Filime ya Gaël Kamilindi yahatanye mu iserukiramuco muri Nigeria

Alex Muhangi yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Abanyarwenya bo muri Uganda (TUCA)

Alex Muhangi yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Abanyarwenya bo muri Uganda (TUCA)

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.