Umuhanzi w’cyamamare cyo muri Uganda, Jose Chameleone, uzwi ku izina rya Joseph Mayanja, ari mu rubanza n’umugore we, Daniella Atim, aho barimo kuburana gatanya, nyuma y’imyaka 17 bamaze bashakanye.
Amadosiye y’urukiko agaragaza ko Daniella yatanze ibaruwa mu Ishami ry’Imiryango (Family Division) ry’Urukiko Rukuru rwa Kampala ku itariki ya 20 Werurwe 2025, abinyujije ku bamuhagarariye mu mategeko bo muri Wamimbi Advocates and Solicitors. Ashinja Chameleone kumwandarika imyaka itanu.
Nk’uko ikinyamakuru New Vision cyabitangaje, Daniella yavuze ko gutandukana kwabo byamugizeho ingaruka zikomeye mu marangamutima ndetse bikamutesha umutwe kenshi.
Yagize ati:“ Kubura urukundo, impuhwe, no kumva ibyiyumvo bya mugenzi wanjye byangije burundu umubano wacu, bigatuma gusubirana bidashoboka. Nta gushimangira cyangwa guteganya gutandukana hagati yacu kwabayeho.”
Uyu si we wa mbere ugerageza guhangana n’umugore we mu rukiko. Mu kwezi kwa Kane 2023, yari yaratanze itangazo ryo gutandukana, ashinja Chameleone kutubahiriza amahame y’urukundo no kutangirwa umwizerwa.
Jose Chameleone n’umugore we bashakanye ku itariki ya 7 Kamena 2008, basezeraniye muri Paruwasi ya Gatolika ya St. James i Bbiina-Mutungo, Kampala, baka bafitanye abana batanu aribo: Abba (w’imyaka19), Alfa (16), Alba (13), Amma (11), na Xara (6). Mbere yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2018, bari batuye i Sseguku mu Karere ka Wakiso.
Mu rubanza rwe rwa vuba, Daniella avuga ko ashaka umutekano w’abana, agahabwa imitungo irimo ubutaka n’inzu biri muri Uganda mu Karere ka Wakiso, Sseguku, ndetse akagenerwa n’amafaranga yo gutungisha n’ubwishingizi bw’abana.
Chameleone, wa menyekanye mu ndirimbo cyinshi zitandukanye nka “Valu Valu,” yateye utwatsi ibyo ashinjwa n’umugore we, avuga ko umuziki we wamufashe igihe kirekire ariko atigeze asiga umugore n’abana. Yongeyeho ko icyemezo cyo kwimukira muri Amerika cyari icyemezo bumvikanyeho bombi kandi ko yanaguriye inzu umuryango we yo guturamo.
Nk’uko Chameleone abivuga, ibibazo by’urugo byatangiye nyuma yo kwimukira muri Amerika, aho Daniella ngo yabaye “atajya aganira neza, atishima, kandi akunda amakimbirane ya hato na hato.” Yavuze kandi ko umugore we yashyize amakimbirane yabo ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byagize ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe ndetse bikamuviramo kujya mu ibitaro.
Chameleone yahakanye ko yasize abana be, avuga ko Daniella yashutse bamwe mu bana ngo bamurwaneho. Yasabye urukiko kwirengagiza icyifuzo cya Daniella, kandi asaba ko inzu i Sseguku yaguma nk’urugo rw’umuryango w’abana igihe bari muri Uganda.
Yanamaganye icyifuzo cy’amafaranga y’ubwishingizi, avuga ko umugore we afite akazi muri Amerika kandi ashoboye kwiyitaho. Ahubwo, asaba ko habaho kurindwa kw’abana ku buryo bw’impande zombi no gusangira inshingano ku bana.
Nubwo yemera ko urugo rwasenyutse, yasabye urukiko kumwishyurira ibiciro by’amategeko.