Mu rugendo rwe rurerure mu buhanzi bwe no mu mukwandiak amafirime, Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko cyangwa Papa Sava yagaragaje ko hari ibihe byamusigiye amasomo adasanzwe, by’umwihariko bijyanye n’umubano we n’umubyeyi we wamwigishije indangagaciro n’uburyo ibikorwa by’umuhanzi bigira ingaruka ku bandi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Papa Sava yagarutse ku bihe atazibagirwa, ubwo umubyeyi we yamuhamagazaga amumenyesha ko ibikorwa bye byamukoze ku mutima, by’umwihariko icyivugo cy’indaya yari yarakoze.
Papa Sava yavuze ko byamubabaje kandi bikamutangaza, kuko umubyeyi we atari asanzwe amutumaho. Ati: “Umunsi umwe yantumyeho, ndagenda nibaza impamvu ampamagaye. Ngeze iwe ambwira ko ndi umukirisitu uri kumukoza isoni kubera cya cyivugo cy’indaya nakoze, ndetse abo basenganaga bakaba bamukwena.”
Nyuma y’iki kiganiro, Papa Sava yavuze ko yahise yizeza umubyeyi we ko agiye gusiba icyo cyivugo, ndetse anabikora ako kanya, mu rwego rwo kuguha agaciro igitekerezo cye no kumwubaha.
Papa Sava yakomeje kuvuga ko nyuma y’aho umubyeyi we yaje kwitaba Imana, ari nabwo yahise afata icyemezo cyo kongera kugarura icyo cyivugo ku mbuga nkoranyambaga, mu magambo avanze urwenya n’ukwibaza. Ati: “Nyuma y’uko yitabye Imana nahise ngisubizaho, ubuse aho ari mu ijuru arakireba?”
Ibi bigaragaza imiterere ya Papa Sava izwiho gutera urwenya no kwibaza ibibazo byimbitse ku buzima, umuco n’imyemerere, ari na byo byatumye akundwa na benshi mu myaka myinshi amaze mu ruganda rw’imyidagaduro.
Uyu munyabigwi biteganyajwe ko azitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 amaze mu buhanzi, kizabera muri Mundi Center ku wa 30 Mutarama 2026, aho byitezwe ko azanamurikira abakunzi be filime ye nshya yise “What a Day”, ari nayo filime yonyine irangiye yakoze kuva yakwinjira mu ruganda rwa sinema.
Iki gitaramo gitegerejwe nk’umwanya wo kwibuka urugendo rurerure rwa Papa Sava, rurimo urwenya, amasomo y’ubuzima n’ibikorwa byasize isura idasanzwe mu myidagaduro nyarwanda.










