Umunyamideri w’imideli n’ubwiza Katrina Nilzero yatangaje ku mugaragaro ko umubano we na Sheilah Gashumba, uzwi cyane mu kwamamaza ibirango no kuyobora ibirori, wamaze ku yoyoka burundu, avuga ko nta kintu na gito kikibahuza.
Mu magambo ye, Katrina yavuze ko nta kibazo afitanye na Sheilah Gashumba, ariko ashimangira ko ubucuti bwabo bwari busanzweho bwamaze kuyoyoka burundu. Yasobanuye ko n’iyo bahura cyangwa bakicara ahantu hamwe, nta mubano cyangwa ibiganiro byabahuza hagati yabo.
Yagize ati: “Sheilah Gashumba kuri njye ni nk’aho ntakiri mu buzima bwanjye. Nta kibazo mufitanye na we, ariko n’iyo twakwicara ahantu hamwe, ntamubano rihagati yacu.”

Aya magambo ya Katrina agaragaza ko icyabahuzaga cyitakiriho, kandi ko nta bushake bwo kongera kubaka uwo uzegera buho. Nta bisobanuro birambuye yatanze ku cyateye ayo macakubiri, gusa yahisemo kugaragaza ko yamaze Gutandukana na Gashumba.
Ibi Katrina yatangaje byahise bikurura impaka n’ibiganiro byinshi mu bafana babo no ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku bakurikiraniye hafi ubucuti bwabo mu gihe cyashize.
Mugihe cyashize bari inshuti yakadasoka cyane ko aho Katrina yabagari wasangaga uyu munyamiderikazi, Gashumba, kuri ubu abakunzi babo barakiza icyatse agatotsi mu mubano wa babombi.
Turaza gukomeza kuba kurikiranira andi makuru yerekeye kuri iy’inkuru.







